sangiza abandi

Olomide yashyikirijwe umwambaro w’Amavubi yemerewe na Mutabaruka

sangiza abandi

Emery Olomide, murumuna w’umunyarwenya Pattyno akaba n’umwe mu bazwiho ko yihebeye ikipe ya APR FC, yashyikirijwe umwambaro w’Amavubi yari yarasezeranyijwe na Mutabaruka Angel nyuma yo kugaragara ku mukino w’u Rwanda na Liberia yamabaye umupira w’ikipe y’igihugu ya Brazil.

Ku wa Kabiri, tariki ya 29 Nzeri 2026, olomide yasangije abamukurikira ku rubiga rwa Instagram amafoto amugaragaza ahabwa iyi jersey na Mutabaruka Angel, umunyamakuru wa RadioTv1 akaba n’Umuvugizi wa Gasogi United.

Aya mafoto yayaherekeje amagambo agira ati: “Impano yanjye tayari ikaba ingezeho. Mutabaruka uri imfura cyane.”

Igitekerezo cyo guha Emery umwambaro w’Amavubi cyaje nyuma y’uko Mutabaruka amubonye  ku mukino wahuje u Rwanda na Liberia, aho yari yagaragaye yambaye umupira w’ikipe y’igihugu ya Brazil.

Mutabaruka icyo gihe yagize ati: “Umwe muri babana bafana cyane wagaragaye yambaye umupira w’ikipe ya Brazil, anshake mwambike umwambaro w’Amavubi.”

Nyuma yo gutangaza ibi Mutabaruka yaje gusohoza isezerano rye ashyikiriza Olomide umwambaro w’Amavubi.

Emery Olomide yari yagaragaye kuri uwo mukino ari kumwe na murumuna we Kempo we usanzwe afana ikipe ya Rayon Sport, uyu we akaba yari yambaye umwambaro w’u Rwanda.

Olomide yasangije abamukurikira kuri Instagram amafoto amugaragaza ahabwa iyi jersey na Mutabaruka Angel, umunyamakuru wa Radio 1 akaba n’Umuvugizi wa Gasogi United

Photos:

[fluentform id="3"]