sangiza abandi

Shakira Kay yashimiye Imana nyuma yo kurokoka impanuka

sangiza abandi

Umubyinnyi Shakira Kayitare wamamaye nka shakira kay, waninjiye mu kuvanga imiziki, yashimiye Imana yamurinze we na murumuna we nyuma yo gukora impanuka mu ijoro ryakeye, bombi bagakomereka ariko bakarokoka.

Mu butumwa yanyujije kuri Instagram Story ye, Shakira Kay yashimiye Imana yamurinze we na murumuna we, agaragaza ko ubuzima bafite ari impano ikomeye Imana yabahaye.

Yagize ati: “Imana ibaho kandi irakora. Iyo aba atari wowe Mana, ubu njye na murumuna wanjye ntituba tugihumeka umwuka w’abazima.”

Yakomeje agira ati: “Urakoze ku bw’iyi mpano y’ubuzima. Mfite amashimwe.”

Amagambo ya Shakira Kay agaragaza ibyishimo n’ishimwe afite nyuma yo kurokoka iyi mpanuka, we na murumuna we bakabasha gukomeza kubaho nubwo bakomerekeye muri yo mpanuka.

Shakira Kay ni umwe mu babyinnyi bagiye bagaragara mu mashusho y’indirimbo zitandukanye z’abahanzi Nyarwanda. Yagaragaye mu mashusho y’indirimbo “Boo & Bae” ya Alyn Sano, “on God” ya Run up ndetse na “Radiyo” ya Alyn Sano.

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]