Umuhanzi Bruce Melodie yashyize hanze indirimbo nshya yise “Irya 4”, ikubiyemo amategeko 10 avuga ku buzima n’imibanire, nyuma y’umunsi ashyize hanze n’amajwi yayo.
Bruce Melodie yashyize hanze amashusho y’indirimbo “Irya 4”, kuri uyu wa Gatanu tariki ya 25 Nzeri 2026, indirimbo yari imaze iminsi iteye amatsiko benshi kubera uburyo yayitangazaga, avuga ko muri yo harimo amategeko 10 yahimbye kandi buri tegeko rikaba rifite ubutumwa bwaryo.
Mu mashusho y’iyi ndirimbo, hagaragamo inkuru yo muri Bibiliya mu gitabo cy’Intangiriro ubwo Musa yahabwaga amategeko 10 y’Imana ari mu Misiri.
Aya mashusho yakozwe na Fayzo Pro anagaragaramo abandi bantu b’ibyamamare barimo Nzovu uzwi cyane ku mbuga nkoranyambaga.
Muri iyi ndirimbo, Bruce Melodie agaruka ku bitekerezo bitandukanye ashaka kugeza ku bamwumva, abinyujije mu buryo bw’amategeko agaragaza nk’amahame umuntu ashobora kuzirikana mu buzima bwa buri munsi no mu mibanire ye n’abandi.
“Irya 4” isohotse nyuma y’indirimbo “Hamwe Natwe”, Bruce Melodie yakoze mu rwego rw’ubukangurambaga bwashyigikiwe n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi mu Rwanda (European Union in Rwanda), bugamije gushyigikira urubyiruko binyuze mu guteza imbere ubumenyi n’ubushobozi bubafasha kwiteza imbere.








