Mu bihe bitandukanue bamwe mu bakobwa n’abagore bakoresha imbuga nkoranyambaga bagiye bumvikana bavuga ku bagabo mu buryo busa n’ububibasira, harimo abavuze ko abagabo ari inyamaswa, inyana z’imbwa, yewe hari n’uwigeze kubita amagweja, n’ubwo hari ababivuga batebya abandi bakabivuga bakomeje.
Kimwe mu biri kugarukwaho ku mbuga nkorabyambaga muri iyi minsi ni amagambo akomeye yatangajwe na Miss Vanessa wabaye igisonga cya mbere cya Nyampinga w’u Rwanda wa 2015 ubwo yavugaga ko Abagabo bose ari inyamaswa, agasaba ababyeyi kwigisha abana babo kwirinda izo nyamaswa.
Aya magambo ya Miss Vanessa uzwi nka Her Majesty Vanessa yatumye benshi bacika ururondogoro ku mbuga nkoranyambaga, ariko si ubwa mbere iyi ngingo yo kwitaba abagabo inyamaswa no kubapfobya muri rusange yari igarutsweho.
Muri 2022, Miss Jolly Mutesi wabaye Nyampinga w’u Rwanda muri 2016 yigeze kuvuga ibijya kumera nk’’ibyo Miss Vanessa yongeye guterura.
Icyo gihe, Miss Jolly yagereranyaje bamwe mu bagabo n’ inyana z’imbwa, avuga ko abagabo bashakana n’umuntu ariko nyuma bakamutera umwanya.
Abamunenze bamushinje gutuka abagabo, na we abasubiza agira ati:“Ntabwo nabavuze mu mazina, mwababajwe n’iki niba mutari zo?”
Undi wavuze ijambo ryibasira abagabo ni Inkindi Aisha.
Mu 2024, ubwo yavugaga ku basore batagiye mu Ishami rishinzwe kurwanya iterabwoba, CTU, Aisha yabagereranyije n’“amagweja n’ibimonyo”, imvugo nayo yakuruye impaka ku mbuga nkoranyambaga.
Nyuma y’izo mpaka, Aisha yaje gusaba imbabazi, avuga ko yakoresheje imvugo itari ikwiye mu ruhame.
*Hari n’abubatse bagize icyo bavuga ku bagabo*
Muri Mutarama 2026, Miss Muyango Uwase Claudine we yavuze ku bikomere yatewe n’urukundo, avuga ko iby’abagabo yabibonye kandi yari apfuye.
Yavuze ko nyuma y’ibyo yanyuzemo yashyize imbere kwishakira amafaranga no kwita ku mwana we.
Umuririmbyi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Ishimwe Vestine wo mu itsinda rya Vestine na Dorcas nawe yagarutse ku ngingo y’uko abagabo atari beza.
Vestine uri mu manza za gatanya na Idrisa Oudrago, yavuze ko yabonye amakuru n’ibimenyetso by’uko umugabo we yari afitanye umubano n’abandi bagore ndetse ko yabateye inda n’ubwo umugabo we ahakana ibyo ashinjwa.
Vestine kandi yigeze kuvuga ati:“Nta mugabo uzongera kumbeshya ukundi ngo anyangirize ubuzima
Inkindi Aisha, umukinnyi wa filime, yigeze gukoresha imvugo ikomeye ku bagabo.
Iki kibazo ntikiri mu Rwanda gusa ahubwo no ku rwego mpuzamahanga bamwe mu bagore bagiye bavuga abagabo nabi
Emily Ratajkowski, Umunyamerikakazi uzwi cyane nk’umunyamideli, umukinnyi wa filime n’umwanditsi, na we yigeze gukoresha imvugo ikakaye anenga abagabo.
Mu 2023, ubwo yavugaga ku gutandukana n’uwahoze ari umugabo we, Sebastian Bear-McClard, yagize ati: “Duh, men are trash.” yavuze ko abagabo bose ari nk’ikimoteri (Trash) bituma benshi bacika ururondogoro.
Aba bose ni abantu b’igitsinda gore bakomeje kugenda bavuga nabi abagabo mu bihe bitandukanye.
Bamwe bahereye ku burambe bwabo mu rukundo, abandi ku bibazo by’imibanire.
Izi mvugo zakomeje guteza impaka, bamwe bakazifata nk’uburyo bwo kugaragaza uburakari no kwamagana imyitwarire mibi, mu gihe abandi bavuga ko kunenga abagabo muri rusange bishobora gushyira abantu bose mu cyiciro kimwe.













