sangiza abandi

Ikawa y’u Rwanda yanditse amateka mashya, ikiro kimwe kigurwa 670.000 Frw

sangiza abandi

Ikawa y’u Rwanda yongeye kugaragaza agaciro kayo ku isoko mpuzamahanga, nyuma y’uko ikiro kimwe cy’ikawa idasanzwe mu bwiza, itunganyirizwa mu Karere ka Huye, kigurishijwe amadolari 450, ahwanye na 670.000 Frw, mu cyamunara mpuzamahanga cyabaye ku nshuro ya 66.

Iyi kawa yaturutse mu ruganda rwa K-Organics Ltd, ruherereye mu Ntara y’Amajyepfo, yageze kuri iki giciro mu cyamunara cyateguwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Guteza Imbere Iyoherezwa mu Mahanga ry’ibikomoka ku Buhinzi (NAEB), ryabaye ku wa 22 Ukwakira 2026.

Iki giciro kigaragaza uko ikawa y’u Rwanda ikomeje kwitabwaho ku isoko mpuzamahanga, cyane cyane iyo yujuje ibisabwa mu bwiza no mu buryo itunganywamo.

Umuyobozi akaba na Nyiri uruganda rwa K-Organics Ltd, Karangwa Evariste, yavuze ko iki giciro ari intambwe ikomeye mu guteza imbere ubuhinzi bw’ikawa y’ubwiza buhebuje no kuzamura imibereho y’abahinzi.

Yagize ati: “Nishimiye iki giciro kuko kigiye kumfasha kurushaho guteza imbere ubuhinzi bw’ikawa y’ubwiza buhebuje, ndetse no kuzamura imibereho myiza y’abahinzi muri rusange.”

Muri iki cyamunara, ikawa 31 zatoranyijwe mu zindi 320 zakiriwe na NAEB, nyuma yo gusuzumwa n’inzobere mu kugaragaza ubwiza bw’ikawa.

Umuyobozi Mukuru wa NAEB, Claude Bizimana, yavuze ko iki gikorwa kigamije gushimangira ubufatanye hagati y’abagize urwego rwose rw’ikawa, kuva ku bahinzi kugeza ku bayitunganya n’abayohereza mu mahanga.

Yagize ati: “Ibi tugezaho uyu munsi ni ikimenyetso cy’umusaruro wo gushyira hamwe. Buri giciro cyagezweho n’ikawa mu cyamunara kigaragaza ko twishimira ubwiza buhebuje bw’ikawa y’u Rwanda ku isoko mpuzamahanga, ndetse n’ishoramari rikomeje gukorwa mu guteza imbere ubuhinzi bw’ikawa.”

Abaguzi bitabiriye iki cyamunara baturutse mu bihugu bitandukanye, birimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Bwongereza, ibihugu byo muri Aziya n’ibyo muri Afurika.

NAEB ivuga ko cyamunara ya “Best of Rwanda” iba buri mwaka igamije gushimira abahinzi, abatunganya ikawa n’abayohereza mu mahanga, binyuze mu kugaragaza ikawa zifite ubuziranenge buhanitse.

Iki gikorwa kandi kigira uruhare mu kumenyekanisha ikawa y’u Rwanda ku masoko mpuzamahanga, kongera amahirwe y’abahinzi yo kubona ibiciro bishimishije no guteza imbere urwego rw’ikawa mu gihugu.

Photos:

[fluentform id="3"]