sangiza abandi

MINAGRI ihanze amaso abikorera mu gukemura ikibazo cy’ibura ry’imbuto z’indobanure

sangiza abandi

Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi yatangaje ko uruhare rw’abikorera ari rwo rwitezweho gufasha u Rwanda kubona imbuto z’indobanure zihagije, zitanga umusaruro kandi zijyanye n’imiterere y’ubutaka bwo mu bice bitandukanye by’igihugu.

Ibi bije mu gihe Abadepite bagaragaje ko hari abahinzi bahabwa imbuto zidatanga umusaruro witezwe, izindi ntizihangane n’indwara cyangwa ngo zijyane n’imiterere y’ubutaka bahingaho.

Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr. Telesphore Ndabamenye, yabigarutseho ku wa Kabiri, tariki ya 27 Ukwakira 2026, ubwo yasubizaga ibibazo byagaragajwe n’Abadepite nyuma y’ingendo bagiriye mu gihugu, bareba ibikorwa bigamije kongera umusaruro w’ubuhinzi.

Abadepite bagaragaje ko ikibazo cy’imbuto kigaragara ku bihingwa bitandukanye, birimo ibigori n’umuceri. Bavuze ko hari imbuto zigurishwa n’abacuruzi b’inyongeramusaruro zidatanga umusaruro witezwe, mu gihe imbuto y’ibanze y’umuceri itangwa n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB) na yo igaragara nk’idahagije.

Banagaragaje ko hari imbuto zidahuje n’imiterere y’ubutaka zihingwaho, bigatuma zitihanganira bihagije indwara n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere. Basabye ko abahinzi bahabwa amakuru ahagije ku bibazo bishobora kuba bifitanye isano n’izo mbuto.

Minisitiri Ndabamenye yavuze ko ubushakashatsi bukomeje kugira ngo hamenyekane imbuto zibereye ibice bitandukanye by’igihugu, ariko ashimangira ko ubufatanye bw’abikorera ari ingenzi mu gutuma imbuto zavuye mu bushakashatsi zituburwa kandi zikagera ku bahinzi benshi.

Yagize ati: “Turakomeza rero ubushakashatsi kugira ngo tugire imbuto nziza zidashaje, zihanganira uburwayi. Twarabikoze duhereye ku myumbati, ubu dufite ubwoko bubiri burangije gukorwaho ubushakashatsi, dushaka gushyira mu mirima yacu isanzwe tukazitubura, noneho zigahabwa abaturage kugira ngo bazikoreshe.”

Yasobanuye ko uburyo burambye bwo gukemura ikibazo cy’imbuto zidahagije ari uguhuza ubushakashatsi n’uruhare rw’abikorera, kugira ngo imbuto zimaze gukorerwa ubushakashatsi zishobore gutuburwa no kugezwa ku bahinzi.

Ati: “Uburyo burambye bwo guhangana n’imbuto zidahagije ni ugukoresha abikorera, tukagira icyiciro kimwe tuvamo mu bushakashatsi kikagenda kijya mu bikorera. Turabona bitangiye gukunda.”

Ikindi kibazo Abadepite bagarutseho ni uko amakuru ava mu bushakashatsi ku miterere y’ubutaka ataragera ku bahinzi bose, kandi ashobora kubafasha kumenya inyongeramusaruro n’ifumbire bakwiye gukoresha.

Minisitiri Ndabamenye yasobanuye ko ubushakashatsi bwakozwe mu 2024 bwari bugamije kumenya imyunyungugu iri mu butaka, ibuburamo n’uko ibyo byahuzwa n’ibihingwa bihingwa mu bice bitandukanye by’igihugu.

Yatangaje ko ifumbire ikorwa hashingiwe ku miterere y’ubutaka yatangiye guhabwa abahinzi binyuze muri gahunda ya nkunganire mu gihembwe cy’ihinga cya 2027A, aho Toni 600 zayo zari zimaze guhabwa abaturage ngo bazikoreshe.

Ibi biri mu ngamba zigamije gufasha abahinzi kubona inyongeramusaruro zijyanye n’ubutaka bahingaho, mu gihe ubushakashatsi n’uruhare rw’abikorera biteganyijwe kugira uruhare mu gukemura ikibazo cy’imbuto z’indobanure zidahagije kandi zidatanga umusaruro witezwe.

Ikibazo cy’ibura ry’imburo zindobanure kandi gifitanye isano no kugabanuka k’umusaruro ukomoka ku buhinzi u Rwanda rubona aho uboneka udahagije ugereranyije n’ukenewe, ibituma ibiciro by’ibiribwa ku masoko bikomeza gutumbagira buri munsi.

Kuri iki kibazo Minisitiri Dr. Ndabamenye yemeye ko ibiciro byazamutse, agaragaza ko hari aho imihindagurikire y’ibihe yatumye abahinzi batabona umusaruro bari biteze.

Yasobanuye ko mu gihembwe cy’ihinga hakajijwe ubukangurambaga bwo gutegura ubutaka no kongera umusaruro kuri hegitari, hifashishijwe ahantu h’intangarugero abahinzi bashobora kwigiraho.

Photos:

[fluentform id="3"]