sangiza abandi

Moscow: Minisitiri w’Intebe arahagararira Perezida Kagame mu nama y’u Burusiya na Afurika

sangiza abandi

Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr Nsengiyumva Justin, yageze i Moscow mu Burusiya, aho azahagararira Perezida Paul Kagame mu nama ya gatatu ihuza u Burusiya n’ibihugu bya Afurika, yitezweho gufungura andi mahirwe y’ubufatanye mu bukungu, ishoramari n’ikoranabuhanga.

Mu butumwa bwanyujijwe ku rubuga rwa X, Ibiro bya Minisitiri w’Intebe byatangaje ko Dr. Nsengiyumva yageze mu murwa mukuru w’u Burusiya ku mugoroba wo ku wa 27 Ukwakira 2026. 

Iyi nama iteganyijwe ku wa 28 n’uwa 29 Ukwakira 2026, ikazibanda ku kwagura imikoranire hagati y’u Burusiya na Afurika mu nzego zifite uruhare mu iterambere ry’ubukungu n’imibereho y’abaturage.

Mu byitezweho kuganirwaho harimo ubucuruzi, ishoramari, ingufu, ubuhinzi, ubuzima, ibikorwa remezo n’ikoranabuhanga. Hazanibandwa ku bwenge buhangano (AI), ikoranabuhanga rya nucléaire, ubushakashatsi n’amahugurwa agamije kongera ubumenyi bw’abakozi.

U Rwanda rwifuza kwagura ubufatanye n’u Burusiya

Mbere y’iyi nama, Ambasaderi w’u Rwanda mu Burusiya, Maj Gen Joseph Nzabamwita, yagaragaje ko u Rwanda rwifuza kurushaho guteza imbere ubufatanye n’icyo gihugu mu nzego zitandukanye zirimo; ubuhinzi, ubucuruzi, ishoramari, ubuzima, uburezi n’ikoranabuhanga.

Impande zombi kandi zirimo gutegura amasezerano agamije gushyiraho komisiyo ihuriweho izajya ifasha mu guhuza no guteza imbere ubufatanye mu bukungu, imibereho y’abaturage na politiki.

U Rwanda n’u Burusiya bisanzwe bifitanye umubano wa dipolomasi watangiye ku wa 17 Ukwakira 1963, ubwo u Rwanda n’icyahoze ari Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyeti byatangiraga guhagararirana mu bya dipolomasi. 

Ubufatanye bwabyo bukubiyemo uburezi, amahugurwa, umutekano n’umuco, aho u Burusiya bunatanga buruse ku Banyarwanda biga muri kaminuza zabwo.

Perezida Kagame na Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, bahuye i Moscow bwa mbere mu 2018, bongera kugirana ibiganiro mu 2019, mu gihe cy’inama ya mbere y’u Burusiya na Afurika.

Inama ya mbere y’u Burusiya na Afurika yabereye i Sochi ku wa 23 n’uwa 24 Ukwakira 2019, iyoborwa na Perezida Putin afatanyije na Perezida wa Misiri, Abdel Fattah al-Sisi, wari uyoboye Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) icyo gihe.

Iyi Nama yitabiriwe na Perezida Kagame, yari igamije gushimangira umubano wa politiki n’ubukungu, guteza imbere ubucuruzi no gushyiraho uburyo bwo gukomeza ibiganiro hagati y’impande zombi. U Rwanda n’u Burusiya byasinyane amasezerano mu by’ingufu n’imibereho myiza y’abaturage n’ajyanye n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.

Inama ya kabiri yabereye i Saint Petersburg ku wa 27 n’uwa 28 Nyakanga 2023. Intumwa z’u Rwanda zari ziyobowe n’uwari Umunyamabanga wa leta muri MINAFET, Dr. Nshuti Manasse. U Rwanda n’u Burusiya byasinyanye amsezerano mu byerekeye ubumenyi n’andi ajyanye n’imikoranire mu bya siporo.

Mu biganiro byabereye muri iyi nama, hemejwe inyandiko zirebana n’icyerekezo cy’ubufatanye bw’u Burusiya na Afurika mu 2023–2026, zirimo n’izibanda ku kurwanya iterabwoba n’umutekano w’amakuru.

Inama ya gatatu ibaye mu gihe ibihugu bya Afurika bikomeje gushaka abafatanyabikorwa bashya mu nzego ziromo ubucuruzi, ingufu, ikoranabuhanga n’ishoramari. 

Ku Rwanda, izaba umwanya wo kugaragaza amahirwe y’ishoramari ahari no gushaka uburyo ubufatanye busanzwe n’u Burusiya bwabyara inyungu zifatika ku mpande zombi.

Minisitiri w’Intebe Dr. Justin Nsengiyumva, yageze i Moscow aho arahagararira Perezida Kagame mu nama y’u Burusiya na Afurika

Photos:

[fluentform id="3"]