Bamporiki Edouard yagaragaje ko agiye gukora ibishoboka byose kugira ngo arinde icyizere yongeye kugirirwa na Perezida Paul Kagame, nyuma yo kugirwa Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Unity Club Intwararumuri. Ni mu gihe Uwacu Julienne na we yagizwe Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, asubira muri Guverinoma nyuma y’imyaka umunani ayivuyemo.
Izi mpinduka zatangajwe ku wa 27 Ukwakira 2026 mu itangazo ry’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe, rigaragaza abayobozi bashya bashyizwe mu myanya itandukanye.
Bamporiki yasimbuye Uwacu Julienne wari usanzwe ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Unity Club Intwararumuri, umwanya uyu muyobozi yari amaze igihe akoramo mbere yo guhabwa inshingano nshya muri Guverinoma.
Bamporiki yavuze ko azaharanira kutongera gutakaza icyizere
Nyuma yo kumenya inshingano nshya yahawe, Bamporiki yanditse ubutumwa ku rubuga rwa X, agaragaza ko yiteguye kurinda icyizere yongeye kugirirwa.
Yifashishije amagambo agaragaza ko azirikana icyizere yari yarahawe mbere kikaza kwangirika, ashimangira ko ibyo yanyuzemo bizamufasha guha agaciro inshingano nshya.
Ati “Iki cyizere cyeze, kije nkizirikana kimwe cyangiritse cya gihe, mu cyubahiro cyinshi ngomba isoko icyizere nk’iki kivomwamo, Paul Kagame, Iki na cyo ndacyakiriye, kuzirikana kimwe cyangirikiye umu, bizampa kurinda iki cy’ubu. Biganza byera ineza, nzabatera ishema mwembi.”
Bamporiki yongeye guhabwa inshingano nyuma y’imyaka ibiri ahawe imbabazi na Perezida Kagame, wari waramuhagaritse ku mirimo ya Leta mu 2022 ubwo yakurikiranwagaho ibyaha bya ruswa.
Uyu munyapolitiki yabaye Umudepite uhagarariye FPR Inkotanyi kuva mu 2013 kugeza mu 2017, aza kugirwa Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Itorero muri Kanama 2017, mbere yo kugirwa Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri yari ishinzwe Urubyiruko n’Umuco mu Ugushyingo 2019.
Mu 2022, Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwamukatiye igifungo cy’imyaka ine n’ihazabu ya miliyoni 60 Frw. Nyuma yo kujurira, Urukiko Rukuru rwamukatiye igifungo cy’imyaka itanu n’ihazabu ya miliyoni 30 Frw muri Mutarama 2023, rumuhamya ibyaha birimo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya no gukoresha ububasha ahabwa n’itegeko mu nyungu ze bwite.
Ku wa 18 Ukwakira 2024, Bamporiki yari mu bantu 32 bahawe imbabazi na Perezida Kagame, arekurwa.
Inshingano nshya ahawe ni izo kuyobora ibikorwa bya Unity Club Intwararumuri, umuryango washinzwe mu 1996 na Madamu Jeannette Kagame, ugamije guteza imbere ubumwe, ubwiyunge n’imibereho myiza y’Abanyarwanda.
Izi nshingano nshya ahawe nyuma y’igihe kitari gito atari mu buyobozi bwa Leta, ndetse n’ubutumwa bwe bugaragaza ko azi ko icyizere yongeye kugirirwa ari inshingano agomba kurinda.

Uwacu Julienne asubiye muri Guverinoma nyuma y’imyaka umunani
Ku rundi ruhande, Uwacu Julienne, yagizwe Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, asubira muri Guverinoma nyuma y’imyaka umunani ayivuyemo.
Nyuma yo guhabwa izi nshingano, yanditse ubutumwa ku rubuga rwa X, ashimira Umukuru w’Igihugu ku cyizere yongeye kumugirira.
Yagize ati “Ndabashimiye cyane Nyakubahwa Perezida wa Repuburika Paul Kagame ku cyizere mwongeye kungirira cyo gufatanya n’abandi gukomeza gukorera Igihugu cyacu. Nzakora ntizigamye mu kuzuza neza Inshingano nshya mumpaye, mbijeje ko ntazatatira iki cyizere.”
Uwacu yabaye Minisitiri wa Siporo n’Umuco kuva muri Gashyantare 2015 kugeza mu Ukwakira 2018. Nyuma yo kuva muri Guverinoma, yakomeje imirimo mu nzego ziteza imbere ubumwe n’umuco.
Muri Mutarama 2024, yagizwe Umuyobozi Mukuru ushinzwe Itorero no guteza imbere Umuco muri Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE). Nyuma yaho, yagizwe Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Unity Club Intwararumuri, umwanya yari ariho mbere yo kugirwa Minisitiri.
Uwacu Julienne aje muri MIFOTRA asimbuye Uwizeye Judith wagizwe Umusenateri akaba yari azimazemo ukwezi kumwe aho nawe yari yaje asimbuye Amb. Nkulikiyinka Christine.









