sangiza abandi

Abarimo The Ben, Bruce Melodie na Kagarara bahataniye ibihembo bya “Africa Content Creator Awards 2026”

sangiza abandi

Ibyamamare mu myidagaduro Nyarwanda barimo Anita Pendo, Mutesi Jolly, Uwase Muyango, The Ben, Bruce Melodie, Ashton Small n’abandi, batangajwe nk’abahatanye mu bihembo Africa Content Creator Awards 2026.

Ibi bihembo u Rwanda rugiye kwakira ku nshuro ya mbere, byitabirwa n’ibyamamare biturutse mu bihugu bisaga 20, biratangirwa muri Onomo Hotel i Kigali kuri uyu wa Kane tariki 16 Nyakanga 2026.

Mu Banyarwanda bahataniye ibi bihembo mu byiciro bitandukanye harimo DJ Phil Peter, Anita Pendo, Mutesi Jolly, Uwase Muyango, The Ben, Bruce Melodie, Ashton Small, Sano Brown, Jojo, Nyambo Jessica, Soloba, Clapton Kibonge, Carine Usanase, Utah Nice, Kamatari Sandra na DJ Pinky, hamwe n’abandi banyuranye bakomeje kwitwara neza mu ruganda rw’imyidagaduro.

Ku rwego mpuzamahanga, mu bahatanye harimo ibyamamare bizwi ku mugabane wa Afurika nka Diamond Platnumz, Fally Ipupa, Nelly Kamwelu, Ogulu, Juma Jux, Davido, Wizkid, Shali Ahmed, Danra, Shana Sierra, Mungu Feni, Joy Ujeku n’abandi.

Abategura Africa Content Creator Awards bavuga ko ibi bihembo bigamije guteza imbere no guha agaciro abantu bakoresha imbuga nkoranyambaga n’ikoranabuhanga mu gutanga amakuru, kwamamaza, kwigisha no gususurutsa abantu, bikaba binatanga urubuga rwo guhuza impano n’abafatanyabikorwa bo hirya no hino muri Afurika.

U Rwanda rubaye igihugu cya mbere cyo mu Karere k’Ibiyaga Bigari cyakiriye ibi bihembo, bikaba bitegerejweho gukomeza guteza imbere ubukerarugendo bushingiye ku nama n’ibirori mpuzamahanga, ndetse no kumenyekanisha impano z’Abanyarwanda ku rwego rwa Afurika.

Photos:

[fluentform id="3"]