Inteko Rusange y’Umutwe w’Abadepite yatoye amategeko ajyanye no kwemeza burundu amasezerano yerekeye impano n’inguzanyo agamije guteza imbere inzego zitandukanye zirimo ubuvuzi, ubuhinzi, kurwanya ibyorezo no guteza imbere imibereho myiza y’abaturage, yose hamwe afite agaciro ka miliyari 291 Frw.
Inteko Rusange y’Umutwe w’Abadepite yatoye Itegeko ryemera kwemeza burundu amasezerano y’inguzanyo ya miliyoni 25 zama-Euro ( asaga miliyari 42 Frw) igenewe gufasha urwego rw’ubuvuzi mu Rwanda gukomeza kwiyubaka.
Aya masezerano yashyiriweho umukono i Kigali mu Rwanda, ku wa 5 Kamena 2026, hagati ya Agence Française de Développement n’u Rwanda.
Abadepite batoye itegeko ryemera kwemeza burundu amasezerano y’inguzanyo ya miliyoni 80$ (asaga miliyari 116,8 Frw), igenewe umushinga wo guteza imbere ubuhinzi bugamije ubucuruzi no kugabanya ibibubangamira.
Aya yashyiriweho umukono i Kigali, mu Rwanda, ku wa 27 Gicurasi 2026, hagati y’u Rwanda nIkigega Mpuzamahanga Gitsura Amajyambere.
Banemeje itegeko ryemeza burundu amasezerano yerekeranye n’impano ya miliyoni 11.1$ (asaga miliyari 16 Frw) igenewe umushinga wo kwitegura ibyorezo by’indwara, kubishakira ibisubizo no guhangana na byo hakoreshejwe uburyo bwa gahunda z’ibyiciro byinshi.
Aya masezerano yashyiriweho umukono i Kigali, ku wa 27 Gicurasi 2026, hagati y’u Rwanda na Banki Mpuzamahanga yIterambere ifatanyije n’Ikigega Mpuzamahanga Gitsura Amajyambere.
Abadepite kandi batoye itegeko ryemera kwemeza burundu amasezerano yerekeranye n’inguzanyo ya miliyoni 80$ (asaga miliyari 116,8Frw), igenewe umushinga wo guteza imbere imibereho myiza y’abaturage.
Aya masezerano yashyiriweho umukono i Kigali,ku wa 27 Gicurasi 2026, hagati y’u Rwanda n’Ikigega Mpuzamahanga Gitsura Amajyambere.










