Perezida Kagame akaba na Chairman w’Umuryango FPR Inkotanyi, yasabye abanyamuryango kubanza kwiyubaka no kubaka igihugu bashora imbaraga mu bikorwa biramba, bityo uwinezaza akaba afite ibyo yagezeho aho kwinezeza gusa ntacyo urageraho.
Ni ubutumwa yabahereye mu Nama ya Biro Politiki y’Umuryango FPR-Inkotanyi, yahurije hamwe abanyamuryango basaga ibihumbi 2000, mu Intare Conference Arena kuri uyu wa Gatanu tariki 17 Nyaknga 2026.
Iyi nama yabereye mu Intare Conference Arena iganirirwamo ingingo zitandukanye zirimo izigaruka ku cyerekezo cy’uyu Muryango mu myaka 30 iri imbere. Yitabiriwe n’abahagarariye inzego z’Umuryango FPR Inkotanyi kuva ku rwego rw’Igihugu kugeza ku rw’Umudugudu, abahagarariye indi Mitwe ya Politiki ikorera mu Rwanda n’abandi.
Perezida Kagame yabwiye abanyamuryango ba FPR Inkotanyi kwisuzuma bakareba aho bahagaze, bakiyubaka ndetse bakubaka Iguhugu, hanyu ibyo bubatse bakaba ari byo bidagaduramo aho kwidagadura nta cyo bafite.
Ati “Vibes ntabwo nzanze, ariko uhagaze he? Kugirango tujye muri vibes tugire aho tuba duhagaze. “Ntimushore muri ‘vibes’, mushore mu musingi kuko niba nta musingi uhari, karakubaho.”
Perezida Kagame kandi yahanuye urubyiruko by’umwihariko ku kibazo cy’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge birimo inzoga n’itabi, abasaba kubirwanya bivuye inyuma kuko ingaruko zabyo zigera kuri bo ku muryango mugari muri rusange.
Yongeye kandi kubibutsa ko ari bafite inshingano zo kubaka u Rwanda rw’ejo, abasaba kudategereza kugera mu zabukuru ngo rutangire gutekereza ku byari bikwiye kuba byarakozwe basa n’aho bicuze nyamara igihe cyaragiye.









