Sosiyete y’Ubwikorezi bwo mu Kirere ikorera muri Oman, SalamAir, yatangiye ku mugaragaro ingendo zayo zerekeza i Kigali mu Rwanda, zitezweho kwagura imigenderanire hagati y’ibihugu byombi, guteza imbere ubukerarugendo, ubucuruzi n’ishoramari.
Indege ya mbere y’iyi Sosiyete yageze ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali i Kanombe, kuri uyu wa Kabiri tariki 21 Nyakanga 2026.
Ni nyuma y’uko ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Muscat muri Oman habereye umuhango wo gutangiza iki cyerekezo gishya, ku wa Mbere tariki 20 Nyakanga 2026.
Amatike y’uru rugendo rwa mbere indege ya SalamAir yakoreye i Kigali, yatangiye kugurishwa ku wa 30 Mata 2026. Ni urugendo rwari rurimo intumwa ziturutse muri Oman zije kwifatanya n’Abanyarwanda mu kwizihiza itangizwa ry’iki cyerekezo.
Indege ya SalamAir izajya ikora ingendo zihuza Umujyi wa Muscat mu Bwami bwa Oman n’uwa Kigali mu Rwanda kabiri mu cyumweru, buri wa Kabiri no ku wa Kane.
Nyuma yo kugera mu Mujyi wa Kigali, SalamAir iwuhanze amaso nk’uzayifungurira amarembo yo kwagura ingendo zayo hagati ya Oman n’ibihugu byo mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba










