Kaminuza y’u Rwanda (UR) yaje muri eshanu zagize uruhare mu guteza imbere uburezi ku Mugabane wa Afurika, ihembwa asaga miliyari 4Frw mu bihembo bya Africa Higher Education for Transformation (AHEFT) Prize byatanzwe n’Umuryango Imbuto Foundation.
Ibi bihembo byatanzwe kuri uyu wa Mbere tariki 20 Nyakanga 2026, aho ari ku nshuro ya mbere byari bitanzwe gusa bikazajya bitangwa buri mwaka mu rwego rwo gushimira Amashuri Makuru na za Kaminuza uruhare mu mpinduka no kwagura amahirwe y’urubyiruko kugira ngo rugere ku burezi bufite ireme n’iterambere rirambye.
UR yashimiwe umusanzu wayo mu rwego rw’ubuzima, harimo no kwigisha abarenga ibihumbi 26 batanga serivisi zo kwa muganga, ihembwa miliyoni 3$ yo guteza imbere gahunda zitandukanye zigamije kwagura amahirwe y’urubyiruko muri Afurika.
Izindi Kaminuza zahembwe ni Addis Ababa University (AAU) yo muri Ethiopia, International Institute for Water and Environmental Engineering yo muri Burkina Faso, Kwame Nkrumah University of Science and Technology yo muri Ghana na Muni University yo muri Uganda.
Umuyobozi Mukuru wa Mastercard Foundation, Sewit Ahderom, yavuze ko ibihembo bya AHEFT bigamije kubakira ku bimaze kugerwaho mu burezi bw’amashuri Makuru na Kaminuza no kubihindura umusingi w’iterambere rirambye.
Ati “Mu myaka 20 ishize, twiboneye uburyo amashuri makuru yo muri Afurika yongeye gutekereza ku musanzu uburezi bushobora gutanga. Turimo gushyigikira ubudasa n’ubushobozi bwubakiwe muri Afurika binyuze mu ishoramari rizamara imyaka 10, kugira ngo za kaminuza zo hirya no hino ku mugabane zibe imbarutso y’amahirwe kuri miliyoni z’urubyiruko.”
Umuyobozi Mukuru ushinzwe gahunda z’Amashuri Makuru muri Mastercard Foundation, Dr. John Nkengasong, yashimangiye uruhare rw’amashuri Makuru na za Kaminuza mu guteza imbere abantu mu buryo butandukanye binyuze mu kubabkira ubushobozi bwo kwiteza imbere.
Ati “Iki ni igihe cyo kongera gutekereza ku ruhare amashuri makuru na za kaminuza bigira mu guteza imbere ubushobozi bw’umuntu ku giti cye, bitari ukuba aho kwigira gusa, ahubwo nk’inzira ibageza ku mirimo n’amahirwe y’akazi.”
Kaminuza y’u Rwanda (UR), igizwe n’amakoleji 7, amashami yigisha 13, ikagira abanyeshuri bakabakaba ibihumbi 33, barimo abasaga 600 baturuka mu mahanga.











