Minisiteri y’Uburezi n’abandi bafatanyabikorwa mu burezi bahembye abanyeshuri 30 biga mu mashuri yisumbuye, bahize abandi mu gihugu mu marushanwa yo kuvuga neza Icyongereza, kuvugira mu ruhame n’ubuyobozi [The Orator: National English Competition 2026], ibihembo birimo no kujya mu Bwongereza.
Ni amarushanwa yasojwe ku mugaragaro kuri iki Cyumweru tariki 19 Nyakanga 2026, mu birori byatangiwemo ibihembo ku bageze mu cyiciro cya nyuma, byabereye muri BK Arena.
Iri rushanwa ribaye ku nshuro ya mbere mu Rwanda ryitabiwe n’abana 120 batoranyijwe mu bigo by’amashuri yisumbuye birenga 1000 hirya no hino mu gihugu, bahiganwa kuva mu mirenge yabo, mu turere, kugeza ku rwego rw’igihugu, aho hahembwe 30 bahize abandi.
Bahembwe mu byiciro bibiri harimo 15 bahize abandi mu cyiciro cy’ibanze (Beginner) ndetse na 25 bari ku rwego rwisumbuye (Advanced), mu kuvuga neza ururimi rw’icyongereza, no kuvugira mu ruhame (Public speaking).
Mu cyiciro cyisumbuye (Advanced), uwahize abandi ni Mutara Anabella wiga muri Lycee notre dame de Citeaux i Kigali, mu gihe ku mwanya wa kabiri haje Mbonimpaye Jean de Dieu wiga mu ishuri rya ES Rusumo riherereye mu karere ka Kirehe. Ku mwanya wa gatatu hahembwe Nyamutera Tesi Sabrina wiga muri Nyanza TSS.



Mu cyiciro cy’ibanze (Beginner) hahembwe na ho 15 bayobowe na Abatoni Keza Briella waturutse ku ishuri rya ENDP Karubanda ry’i Huye, akurikiwe na Hirwe Esther waturutse kuri ES Sumba y’i Nyamagabe na Berwa Uwange Ange Joella waturutse i Kayonza kuri FAWE Girls School.

Abayobozi batandukanye mu nzego zinyuranye bari bitanbiriye ibi birori ni bo bashyikirije ibihembo aba bana 30, banaboneraho umwanya wo kugenera ubutumwa abanyeshuri bose muri rusange.
Minisitiri w’Uburezi, Dr. Joseph Nsengimana, yavuze ko kumenya neza Icyongereza birenze kuba umuntu ashobora kukivuga gusa ahubwo ko bifasha abanyeshuri gusobanukirwa neza amasomo yose biga, bityo bakayatsindamo kurushaho, ndetse bikabafungurira amahirwe menshi haba mu Rwanda no ku rwego mpuzamahanga.
Yagize ati: “Iyo tumenye neza ururimi rw’Icyongereza, bidufasha gusobanukirwa amasomo twigira mu ishuri no kuyitwaramo neza yose, si isomo ry’Icyongereza gusa.”
Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr Utumatwishima Abdallah, yashishikarije abakiri mu mashuri abanza n’ayisumbuye kwiga kuvuga no kwandika neza indimi zirimo Icyongereza kuko bizabafasha ubwo bazaba bageze ku isoko ry’umurimo.
Abanyeshuri 30 bitwaye neza kurusha abandi mu irushanwa The Orator: National English Competition 2026 bashimiwe ku bwo kwitwara neza , ndetse banahabwa amahirwe yo kuzagirira urugendo-shuri mu Bwongereza (United Kingdom).
Ni igihembo kigamije kubashimira no kubafasha kwagura ubumenyi, kunguka ubunararibonye mpuzamahanga no gukomeza kubategura kuba abayobozi b’ejo hazaza kandi bafite ubushobozi bwo kuvuga neza mu ruhame.












