sangiza abandi

Perezida Kagame yageze i Genève

sangiza abandi

Perezida Paul Kagame yageze i Genève mu Busuwisi aho yitabiriye Inama Mpuzamahanga y’Umuryango w’Abibumbye ishinzwe guteza imbere ikoreshwa ry’ubwenge buhangano ku Isi, ‘AI for Good Global Summit 2026’.

Iyi nama iraba kuri uyu wa 8 Nyakanga 2026. 

Perezida Paul Kagame uherutse kugirwa Umuyobozi Mukuru wa Komisiyo nshya ya ‘AI for Good Global Commission’ biteganyijwe ko arafungura iyi nama arikumwe n’Umuyobozi Mukuru w’ikigo cy’ikoranabuhanga cya Salesforce, Marc Benioff, n’Umunyamabanga Mukuru w’ishami rya Loni rishinzwe ikoranabuhanga n’itumanaho (ITU), Doreen Bogdan-Martin.

Baraba barikumwe kandi n’abakuru b’ibihugu barimo Perezida Halla Tómasdóttir uyobora Iceland ndetse na Perezida Alar Karis wa Estonia.

Iyi nama itegurwa ku bufatanye bw’Ikigo Mpuzamahanga cy’Itumanaho (ITU) na Guverinoma y’u Busuwisi, ikaba ihuza abayobozi b’ibihugu, abashoramari, abashakashatsi, ibigo by’ikoranabuhanga n’abafatanyabikorwa batandukanye baturutse hirya no hino ku Isi.

Ni inama izaba ifite insanganyamatsiko igira iti “Ikoreshwa ry’ubwenge buhangano mu nyungu z’ikiremwamuntu”.

Komisiyo ya AI for Good Global Commission igizwe n’abanyamuryango 44 barimo abakuru b’ibihugu, abayobozi b’imiryango mpuzamahanga, abashakashatsi n’abayobozi b’ibigo bikomeye by’ikoranabuhanga ku Isi.

Perezida Paul Kagame yageze i Genève mu Busuwisi aho yitabiriye Inama Mpuzamahanga y’Umuryango w’Abibumbye ishinzwe ikoreshwa rya AI ku Isi “AI for Good Global Summit “
Iyi nama iri kubera i Geneve mu Busuwisi

Photos:

[fluentform id="3"]