sangiza abandi

U Rwanda n’u Buhinde byashimangiye ubufatanye mu bya gisirikare

sangiza abandi

Itsinda riyobowe na Brig Gen Louis Kanobayire, Umuyobozi Mukuru ushinzwe amahugurwa n’uburezi mu Ngabo z’u Rwanda, riri i New Delhi mu Buhinde, aho ryitabiriye inama ya kabiri ya Komite ihuriweho y’u Rwanda n’u Buhinde ishinzwe ubufatanye mu bya gisirikare.

Iyi nama igamije kurushaho gushimangira ubufatanye hagati y’ibihugu byombi hibandwa ku nzego bihurijemo inyungu, ishingiye ku Masezerano y’Ubutwererane mu bya Gisirikare yasinywe mu 2018 ndetse n’ibyavuye mu nama ya mbere ya Komite ihuriweho y’Ibihugu byombi yabereye i Kigali mu 2024.

Hirya y’iyi nama, Brig Gen Louis Kanobayire yasuye kandi agirana ikiganiro na Rajesh Kumar Singh, Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ingabo y’u Buhinde.

Umubano w’u Rwanda n’u Buhinde usanzwe uhamye ndetse urangwa n’ubufatanye bukomeye kandi bugenda bwaguka buri munsi mu nzego zitandukanye zirimo; ubukungu, umutekano, uburezi n’umuco.

U Rwanda n’u Buhinde byashimangiye ubufatanye mu bya gisirikare
Itsinda ry’abasirikare ba RDF ryitabiriye inama ya kabiri ya Komite ihuriweho y’u Rwanda n’u Buhinde ishinzwe ubufatanye mu bya gisirikare.
Umubano w’u Rwanda n’u Buhinde ushingiye ku bwubahane n’ubufatanye mu nzego zitandukanye

Photos:

[fluentform id="3"]