Ubushakashatsi ku Buzima n’Imibereho y’Abaturage mu Rwanda (RDHS) bwa 2025 bugaragaza ko urwego rw’uburezi ku mwana w’umukobwa rwazamutse aho umubare w’abatarigeze bakandagira mu ishuri wagabanutse ugereranyije n’uko byari bimeze mu myaka yashize.
Ni ubushakashatsi bwakozwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) bwashyizwe hanze ku wa 30 Kamena 2026.
Ubu bushakashatsi bwakorewe ku bagore barenga ibihumbi 24, mu byiciro binyuranye no mu bice bitandukanye, barimo abo mu Mujyi wa Kigali bagera ku 3.366, abo mu Ntara y’Amajyepfo 5.684, mu Ntara y’Iburengerazuba bukorerwa kuri 5.410, abo mu Ntara y’Amajyaruguru 3.726 n’abo mu Ntara y’Iburasirazuba 6.776.
Bwerekanye ko abagore 3.145 bafite imyaka kuva 55 kuzamura bakoreweho ubushakashatsi abagera kuri 47,7% batigeze bakandagira mu ishuri na rimwe.
Mu bagore bafite imyaka 55 kugeza kuri 59, bangana na 762, abatarakandagiye mu ishuri ni 29,9%. Iki gipimo kirazamuka kikagera kuri 41,3% mu bafite imyaka 60 kugeza kuri 64, bangana na 758.
Mu bafite imyaka 65 kuzamura bakoreweho ubushakashatsi ni 1.625, basanze abarenga kimwe cya kabiri, bangana na 59%, batarigeze bakandagira mu ishuri.
Ku rundi ruhande, mu bagore bakiri bato usanga abatarize ari bake cyane.
Mu bafite imyaka 20 kugeza kuri 24, bangana na 2.516, abatarakandagiye mu ishuri muri bo ni 1,4% mu gihe 14,8% barangije amashuri yisumbuye naho 5,3% bize amashuri makuru cyangwa kaminuza.
Mu bafite imyaka 25 kugeza kuri 29, bangana na 2.049 bakoreweho ubushakashatsi, abatarigeze biga ni 3%, abarangije amashuri yisumbuye ni 15,3%, mu gihe 7,6% bize amashuri makuru cyangwa ayisumbuyeho.
Mu bagore bafite imyaka 30 kugeza kuri 34, bangana na 1.893, abatarigeze biga muri bo ni 4,6%, abarangije amashuri yisumbuye ni 14%, naho 6,7% bize amashuri makuru cyangwa kaminuza.
Bigaragaza ko uko imyaka igenda izamuka ari na ko umubare w’abatarigeze bajya mu ishuri ugenda wiyongera.
Mu bafite imyaka 35 kugeza kuri 39, iki gipimo ni 10,6%, kikagera kuri 14,8% mu bafite imyaka 40 kugeza kuri 44, kikazamuka kikagera kuri 17,5% mu bafite imyaka 45 kugeza kuri 49, noneho kikagera kuri 24% mu bafite imyaka 50 kugeza kuri 54.
Ubushakashatsi bugaragaza ko aho umuntu atuye n’urwego rw’ubukungu bw’umuryango akomokamo bifitanye isano n’amahirwe ye yo kwiga.
Mu bagore batuye mu mijyi bakoreweho ubushakashatsi bangana na 7.094 muri bo basanze 7,4% batarize naho 10,9% barangije amashuri yisumbuye mu gihe 8% bize amashuri makuru cyangwa kaminuza.
Ni mu gihe mu cyaro, ho ubushakashatsi bwakorewe ku bagore 17.867 busanga abatarigeze biga ari 15,2%, ni ukuvuga abikubye kabiri ugereranyije n’abatuye mu mijyi.
Abarangije amashuri yisumbuye ni 3,3% gusa, mu gihe abize amashuri makuru cyangwa kaminuza ari 0,9%.
Iyo harebwe urwego rw’ubukungu, mu miryango ikennye kurusha iyindi, ubushakashatsi bwakorewe ku bagore 4.947 bugaragaza ko 22,8% batigeze bajya mu ishuri.
Muri bo, 0,4% ni bo barangije amashuri yisumbuye, mu gihe nta n’umwe wize amashuri makuru cyangwa kaminuza.
Nyamara mu miryango ikize kurusha iyindi, ubushakashatsi bwakorewe ku bagore 5.027, bwerekana ko abatarize ari 4,5% gusa naho 15,3% barangije amashuri yisumbuye naho 12,5% bize amashuri makuru cyangwa kaminuza.
Muri rusange, ubushakashatsi bwakorewe ku bagore 24.961 bugaragaza ko 13% muri bo batigeze bajya mu ishuri, 5,4% barangije amashuri yisumbuye na ho 2,9% bize amashuri makuru cyangwa kaminuza.









