Urugwiro

Perezida Paul kagame yatangaje ko intego y'urugamba rwo kubohora igihugu yari iyo gusubiza Abanyarwanda ibyo bari barambuwe ashimangira ko umutekan w’igihugu udashingiye ku gushimwa n’abandi.
Kuri uyu  wa Kabiri, tariki ya 30 Kamena 2026, muri Village Urugwiro, Perezida Kagame  yayoboye Inama y’Abaminisitiri yasize hemejwe imishinga n’amateka bitandukanye harimo n’Iteka rya Minisitiri ryerekeye uburyo bw’ikoranabuhanga mu gutanga inyemezabuguzi, kuvanirwaho umusoro n’igihembo gihabwa umuntu watanze amakuru ku inyerezwa ry’umusoro.’
Perezida Kagame yongeye gushimangira ko amateka ashaririye u Rwanda rwanyuzemo atabaye ku bw’impanuka yibutsa ko Jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe by'igihe kirekire mbere yo gushyirwa mu bikorwa.
Perezida Paul Kagame yagaragaje ko igihugu kidashobora kuba ingwate ku bantu bashaka ko amateka aba uko bayashaka cyangwa uko bashaka kuyumva.
Perezida Paul Kagame yagiranye ibiganiro n’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Amb. Stephen Patrick Mbundi ku bufatanye bw’u Rwanda n’uyu Muryango.
Perezida Paul Kagame yasabye abayobozi barahiriye inshingano nshya bahawe ko bakwiye kumenya no gusobanukirwa uburemere bw’indahiro barahiriye ababwira ko kuba umuyobozi muri leta inshingano za mbere ari ugukorera abaturage no guharanira imibereho yabo myiza.
Perezida Faure Essozimna Gnassingbé yashimiye umukuru w’igihugu cy’u Rwanda Paul Kagame ndetse n’uwahoze ari Perezida wa Nigeria, Olusegun Obasanjo, ku mbaraga bakomeje gushyira mu kuba Abanyafurika bakunga ubumwe mu rugendo rwo guharanira ko uyu mugabane utera imbere.
Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, yagaragaje ko gushora imari mu rwego rw’ubwikorezi bwo mu kirere muri Afurika bikwiye gufatwa nk’amahirwe yo kwihutisha iterambere ry’umugabane, aho kuba umutwaro, kuko ari imwe mu nkingi zafasha ibihugu bya Afurika kwihuza no guteza imbere ubucuruzi n’ishoramari
Perezida Paul Kagame, yageze i Lomé muri Togo aho yitabiriye inama yo guteza imbere urwego rw’ubwikorezi bwo mu kirere ku mugabane wa Afurika (African Air Transport Convention and Expo (AATCE).