sangiza abandi

Ni ngombwa ko musobanukirwa uburemere bw’izo ndahiro: Perezida Kagame ku bayobozi bashya

sangiza abandi

Perezida Paul Kagame yasabye abayobozi barahiriye inshingano nshya bahawe ko bakwiye kumenya no gusobanukirwa uburemere bw’indahiro barahiriye ababwira ko kuba umuyobozi muri leta inshingano za mbere ari ugukorera abaturage no guharanira imibereho yabo myiza.

Perezida Kagame yabigarutseho kuri uyu wa 17 Kamena 2026 ubwo yakiraga indahiro z’abayobozi baherutse guhabwa inshingano nshya.

Abarahiriye inshingano nshya barimo; Damien Murwanashyaka, warahiriye kuba Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Antoine Marie Kajangwe, warahiriye kuba Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Armand Zingiro, wagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo na Col. Claudien Bizimungu, warahiriye kuba Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo.

Hari kandi, James Wizeye, warahiriye kuba Umunyamabanga Mukuru Wungirije w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iperereza n’Umutekano (NISS), Judith Mbabazi, wahawe inshingano zo kuba Umuvunyi Mukuru Wungirije ushinzwe gukumira no kurwanya akarengane ndetse na CP Theos Badege, warahiriye kuba Komiseri Mukuru Wungirije w’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora (RCS).

Mu mpanuro Umukuru w’Igihugu yageneye abarahiriye inshingano nshya yababwiye ko umuntu ugizwe umuyobozi mu nzego za leta inshingano za mbere aba afite ari ugukorera abaturage ugaharanira ko bagira imibereho myiza ndetse n’iterambere.

Perezida Kagame yavuze ko hari abayobozi bagiye basoza neza inshingano zabo mu bihe bitandukanye ariko hari n’abandi bitagenda neza ntibazuzuze.

Yavuze ko itandukaniro riterwa ndetse ntiriterwe gusa n’ubushobozi n’umuhate ahubwo ahanini biterwa no gusobanukirwa neza inshingano izo ari zo kandi bakazireba mu buryo bw’igihugu atari kuzireba mu buryo gusa nk’abantu ku giti cyabo ariko iyo umuyobozi afite ubushobozi kandi akarebere ibibazo mu ndererwamo y’igihugu bigenda neza. 

Yavuze ko guhabwa inshingano bituruka ku bushobozi umuntu yifitemo cyangwa se yagaragaje aho yari asanzwe akorera abibitsa ko kuba ari bo bahawe uwo umwanya ariko hari n’abandi Banyarwanda bashobora kuzuza neza izo nshingano.

Yagize ati “Buri wese muri mwe yahawe izi nshingano kuko hari ubushobozi yifitemo cyangwa yerekanye abantu bamubonyemo aho yari asanzwe akorera. Ariko mujye munibaza muri ibyo byose kuba ari mwe muvuye mu Banyarwanda benshi bashobora kuba bakora nk’ibyo mukora. Ibyo iyo ubyiyibukije mu mirimo yawe bituma wagira uruhare rwawe rugaragara.”

Yibukije aba bayobozi ko imikorere mibi izana ibibazo byinshi bikomeye. Yababwiye ko abagize imikorere mibi ingaruka zabyo zibageraho ariko abaturage byarabagezeho cyera ugasanga ari bo babyishyura kandi atari bo babiteye, abibutsa ko ubundi abayobozi batagakwiye kwirebaho ahubwo ko bakwiye kuza nyuma.

Yagize ati “ Ikindi cya ngombwa ni uko abayobozi kenshi batajya bireba gusa bakumva ko ari bo (…). Mu by’ukuri abayobozi ubundi baza nyuma, ntabwo baza mbere mu nyungu ziva mu bikorwa byiza biba bikwiye kubageraho nyuma, abaturage ni bo biba bikwiye kubageraho mbere. 

Perezida Kagame yakebuye abayobozi usanga bagira ubwibone bakibagirwa ko baba bari mu nshingano z’igihugu.

Yagize ati “ Akenshi rero hari ubwo bigaragara abantu bamwe bashyize imbere inyungu zabo, harimo kwibona ndetse n’ibisa nk’ibigiye kuba akamenyero abenshi babishyiramo n’ubwirasi bakibagirwa ko ari igihugu dukorera atari ipiganwa ry’umuntu n’undi. Iteka hagomba kuba inyungu z’igihugu ari zishyirwa imbere”.

Umukuru w’igihugu yabwiye abayobozi ko iyo bakoreye neza igihugu inyungu zitagera ku bandi hanyuma ngo bo basigare ahubwo ko nabo baba bari mu bungukira muri iryo terambere ndetse ko bose bakwiye kubibona muri uwo mujyo.

Abayobozi barahiriye inshingano nshya bahawe impanuro na Perezida Kagame

Photos:

[fluentform id="3"]