Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika y’Iburasirazuba no Hagati (CECAFA), yatangaje ko umusifuzi w’umunya-Somalia Omar Abdulkadir Artan ariwe uzasifura umukino wa nyuma wa CECAFA Kagame Cup utegerejwe tariki 7 Kanama 2026.
Ku mukino wa nyuma, Artan azaba yungirijwe n’umunya-Djibouti Liban Abdulrazack n’umunya-Kenya Eliezer Stephen Yiembe bazaba basifura ku mpande, ndetse aba basifuzi uko ari batatu nibo bazasifura umukino w’Igikombe Kiruta ibindi ku Mugabane w’u Burayi (UEFA Super Cup) uzahuza Paris Saint Germain yatwaye UEFA Champions League na Aston Villa yatwaye UEFA Europa League.
CECAFA yatangaje ko aba basifuzi biteganyijwe ko bazagera i Kigali ku wa Kabiri tariki 4 Kanama 2026, ndetse umukino wa nyuma wa CECAFA Kagame Cup nabo ukazabafasha kwitegura gusifura umukino wa nyuma wa UEFA Super Cup uteganyijwe tariki 12 Kanama 2026 i Salzburg muri Austria.
Omar Abdulkadir Artan w’imyaka 34 uzasifura mu kibuga hagati aheruka kugarukwaho cyane mu bitangazamakuru nyuma yo kwangirwa kwinjira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yagombaga gusifura imikino y’Igikombe cy’Isi ndetse yari mu basifuzi batatu gusa baturuka muri Afurika basifura mu kibuga hagati bari bagiriwe iki cyizere.
Artan uri ku rutonde rw’abasifuzi bemerwa na FIFA kuva muri 2018, yaciye agahigo ko kuba ariwe munya-Somalia wa mbere wasifuye umukino wa nyuma wa CAF Champions League ndetse umwaka ushize yegukanye igihembo cy’umusifuzi mwiza w’umwaka mu bihembo ngarukamwaka bitangwa n’Impuzamashyiramwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika, CAF.
Kugeza ubu CECAFA Kagame Cup igeze muri 1/2 nyuma y’imikino y’amatsinda yashyizweho akadomo kuri uyu wa gatandatu tariki 1 Kanama 2026.
Imikino ya 1/2 iteganyijwe ku wa Kabiri tariki 4 Kanama 2026 muri Kigali Pele Stadium, saa 15h00 Gor Mahia FC yo muri Kenya izakina na Al Hilal SC Omdurman yo muri Sudani, naho Jamus SC yo muri Sudani y’Epfo ikine na Rayon Sports FC yo mu Rwanda saa moya z’umugoroba.
Ikipe izatwara igikombe izahembwe ibihumbi $30, izaba iya kabiri ihembwe ibihumbi $20 naho ikipe ya gatatu izahembwe ibihumbi $10.









