sangiza abandi

Minisitiri Mukazayire yakiriye Ikipe y’Igihugu y’Abagore ya Volleyball

sangiza abandi

Ikipe y’Igihugu y’Abagore ya Volleyball y’u Rwanda yasabwe gukomeza gukora cyane nyuma yo kurangiza ku mwanya wa kane mu Gikombe cya Afurika cyabereye muri Kenya.

Kuri uyu wa  Kane, ni bwo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, yakiriye Ikipe y’Igihugu y’Abagore ya Volleyball, ayishimira ko yahatanye asaba ko bakomereza aho bageje ubutaha bakazarenzaho.

Minisitiri Mukazayire yashimiye abakinnyi n’abatoza ku bwitange bagize, abasaba kutanyurwa n’uwo mwanya ahubwo bagakomeza kongera imbaraga mu myitozo no mu marushanwa ari imbere.

Yabasabye kuzitegura neza kugira ngo mu nshuro zizakurikiraho bazabashe gutera indi ntambwe izabageza ku mwanya urushijeho kuba mwiza ugereranyije n’wo batahukanye.

Uyu ni  umwanya wa kane u Rwanda rwongeye kwegukana ku nshuro ya kabiri yikurikiranya mu Gikombe cya Afurika, nyuma yo kuwugeraho no mu cyabaye mu 2023.

Ikipe y’Igihugu y’Abagore ya Volleyball
Ikipe y’Igihugu y’Abagore ya Volleyball na minisitiri wa siporo Nelly Mukazayire

Photos:

[fluentform id="3"]