Umunyarwenya uri mu bagezweho mu Rwanda, Elysée Ndimurukundo wamenyekanye nka Pirate yamaze kwiyandikishaho (tatoo) y’amazina ya Bruce Melodie mu rwego rwo gushimangira urukundo akunda uyu muhanzi.
Abinyujije ku rubuga rwe rwa Instagram, Pirate yerekanye ko yishyizeho “tatoo” ku kuboko kw’ibumoso igira iti,”Itahiwacu Bruce #001” nk’amazina asanzwe aranga Bruce Melodie, aho “Itahiwacu” ari izina rye bwite naho “Bruce #001” ni ikirango akunda gukoresha yerekana ko ariwe muhanzi wa mbere mu Rwanda.
Bisanzwe bizwi ko Pirate ari umufana ukomeye w’umuhanzi Bruce Melodie ariko ntibisanzwe mu Rwanda ko umuntu akunda umuhanzi bigeze aho amwiyandikaho ku mubiri.
Urukundo Pirate akunda Bruce Melodie yarugaragaje byisumbuyeho mu gihe cy’ibitaramo bya “Summer Country Tour” ubwo Bruce Melodie na The Ben bazengurukaga igihugu bataramira abakunzi babo.
Pirate ni umwe mu banyarwenya bagezweho ndetse bakunzwe cyane muri “Gen Z Comedy” ari naho yamenyakaniye cyane.










