Mu masaha ya mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, Uruganda rukora imifariso ruzwi nka Kigali Foam rukorera i Gikondo rwafashwe n’inkongi y’umuriro yatewe n’ibikorwa byo gusudira byo kwagura imwe mu nyubako z’uru ruganda.
Mu masaha ari hagati ya saa yine na Satanu za mu gitondo ni bwo uru ruganda ruhererye mu Karere ka Kicukiro mu Murenge wa Gikondo ahazwi nko kwa Mutangana, rwafashwe n’inkongi y’umuriro.
Abakora muri uru ruganda babwiye Umunota ko iyi inkongi yaje ifite ubukana bwinshi ndetse bahita bahamagara inzego z’ubutabazi kuko kuko umwotsi wazamukaga ari mwinshi.
Nyuma Polisi y’ u Rwanda, Ishami rishinzwe kuzimya Inkongi n’Ubutabazi, yahise ihagera itangira kuzimya iyi nkongi.
Abakora muri uru ruganda bavuga ko batunguwe no kumva hari gushya batazi icyari kibaye, ariko bihutiye kuzimye uko bashoboye gusa ngo umuriro uba mwinshi ndetse bitabaza
Nzabamwita Ananias ukora muri uru ruganda yagize ati “ Umuriro wari mwishi kuko hano hari harimo imyanda (amadeshe) myinshi n’ibindi bikoresho batakatamo matola, ubwo njyewe nasohotse mbona umuriro wamaze gukwira hano hose tugerageza kuzimya dukoresheje kizimyamoto ariko biranga.”
Nzabamwita yavuze ko bari batewe ipungenge n’uko inkongi yashoraga no gufata no mu nyubako zikikije uru ruganda kuko umuriro wari mwinshi.
Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Wellars Gahonzire, yabwiye Umunota ko iyi nkongi yatewe n’ibikorwa byo gusudira byari biri gukorwa mu kwagura uruganda aho ibishashi byatarukiye ahabikwa matola umuriro ugatangira kwaka.
Yagize ati ” Inkongi yaturutse ku bikorwa byari biri kubera muri urwo ruganda byo gusudira aho hari hari kwagurwa inyubako y’uruganda ikorerwamo matora. Ibishashi byatarutse bigwa muri matora, ni bwo umuriro watangiye kwaka ariko bahise bahamagara Ishami rya Polisi rishinzwe kuzimya Inkongi n’Ubutabazi rihita ritabara.”
CIP Gahonzire yavuze ko mu byangiritse harimo imashini zikoreshwa muri uru ruganda, matora n’ibindi bikoresho byifashishwa mu ruganda ariko ko ntamuntu wahasize ubuzima cyangwa ngo akomereke.
Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali yavuze ko uru ruganda rwari rufite ubwishingizi bityo igihombo kikaba kitazaba kinini ndetse aboneraho no kwibutsa abantu cyane cyane abafite inganda n’ibindi bikorwa kwigengesera gukorera ibikorwa birimo ibyo gusudira hafi y’aho bishobora guteza impanuka y’inkongi.
Si ubwa mbere uru ruganda rwibasiwe n’inkongi y’umuriro kuko mu 2012 nabwo rwafashwe n’inkongi iturutse ku mashanyarazi.
Polisi y’u Rwanda igaragaza ko mu myaka itanu ishize habaye inkongi 1380 zahitanye abantu 28 hirya no hino mu Gihugu ndetse zangiza inyubako z’ubucuruzi, ibinyabiziga n’ibindi bikorwaremezo.
Polisi isaba abantu kumvira inama bagirwa bakirinda kurangara cyangwa gukora ibintu badasobanukiwe neza kuko ari byo bituma habaho impanuka z’inkongi za hato na hato zari kwirindwa, gusiga gazi itajimije cyangwa ibikoresho by’amashanyarazi bicometse.








