Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Felix Namuhoranye yasabye urubyiruko kuba imbaraga z’igihugu koko zubaka birinda ibiyobyabwenge, ahishura ko inzoga ziswe ibyuma hari gahunda yo kuzica burundu ntizikomeze kwangiza ubuzima bw’abanyarwanda.
Ibi yabigarutseho ubwo kuri uyu wa 1 Kanama 2026 mu kigo ngororamuco cya Iwawa hasozwaga amahugurwa y’abarenga 2001 bari bamaze igihe bahagororerwa.
Muri uyu muhango abasoje kugororwa bahawe ibiganiro n’abayobozi batandukanye harimo na Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, Habimana Dominique wavuze ko nubwo impamvu zituma abantu bajyanwa mu bigo ngororamuco zitandukanye, ariko inzoga ziri mu biteye impungenge kurushaho.
Yagize ati “95% by’urubyiruko rwasanzwe muri ibi bigo ngororamuco babiterwa n’impamvu zifite aho zihuriye no kunywa inzoga. Abenshi batangira banywa inzoga bakagera aho batangira kunywa nyinshi cyane, bikazamo no kunywa n’ibindi biyobyabwenge bitandukanye.”
Mu ijambo rye IGP Felix Namuhoranye umuyobozi mukuru wa Polisi yabwiye abarangije kugororerwa I Wawa ko nta byiza by’ibiyobyabwenge kuko uwo byayobeje ubwenge aba atakiri imbaraga z’igihugu zubaka.
Yabahishuriye ko Leta yahagurukiye ibiyobyabwenge harimo n’inzoga by’umwihariko izitwa ibyuma.
IGP yagize ati “Uwayobye ubwenge ntabwo aba akiri imbaraga z’igihugu kuko aba nta ntege afite.Iyo wanyweye ibyo biyobyabwenge uba wabisinze.Na bya biyoga bise ibyuma mwabyumvise? Nagirango mbahe amakuru, bya biyoga muzasanga twarabiciye mwabyumvise? muzasanga bitagihari ubu turi muri operation yo guca ibyuma burundu mu Rwanda”
Minisiteri y’ubuzima ivuga ko kuva mu kwezi kwa mbere uyu mwaka inzoga n’ibindi binyobwa bitujuje ubuziranenge bimaze guhitana ubuzima bw’abantu 50,abandi bibagiraho ingaruka harimo n’ubuhumyi.
Ni muri urwo rwego ubu ku bufatanye n’inzego zitandukanye hirya no niho hariho ubukangurambaga bwo kwirinda no kurwanya ibi binyobwa ,ngo bidakomeza guhitana umubare munini w’abanyarwanda.
By’umwihariko inzoga zo mu macupa y’ibirahuri zitwa ibyuma ziri mu zitungwa agatoki cyane mu kwangiza urubyiruko bitewe n’ikoreshwa nabi ry’ikinyabutabire cya Ethanol gikoreshwa mu kwenga izi nzoga maze bamwe mu bazinyweye bikabagiraho ingaruka zirimo no guhuma.








