sangiza abandi

U Rwanda na Nepal byasinyanye amasezerano mashya y’ubufatanye

sangiza abandi

U Rwanda na Nepal byashyize umukono ku Masezerano y’Ubufatanye Rusange (General Cooperation Agreement), agamije gushyiraho urufatiro rwo kurushaho guteza imbere imibanire n’imikoranire hagati y’ibihugu byombi.

Aya masezerano yashyizweho umukono nyuma y’ibiganiro byahuje Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe, na mugenzi we wa Nepal, Shisir Khanal.

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda yatangaje kuri X ko aba bayobozi “basinye amasezerano rusange y’ubufatanye.”

Amasezerano y’ubufatanye rusange hagati y’ibihugu ashyiraho urufatiro rwo gukorana mu nzego zitandukanye, zirimo iterambere, ubucuruzi n’ishoramari, uburezi, ikoranabuhanga, umuco, guhanahana ubumenyi n’ubunararibonye, ndetse no guteza imbere imikoranire hagati y’abaturage b’ibihugu byombi.

Nepal ni igihugu cyo muri Aziya y’Amajyepfo, giherereye hagati y’Ubuhinde n’u Bushinwa. Umurwa mukuru wacyo ni Kathmandu, kandi kizwi cyane kubera imisozi miremire y’uruhererekane rwa Himalaya, harimo umusozi wa Everest, ari na wo muremure ku Isi.

Iki gihugu gifite amateka akomeye mu bukerarugendo, cyane cyane ubwo kuzamuka imisozi, ndetse kikaba gifite n’umuco n’amateka bikurura abashyitsi baturuka mu bihugu bitandukanye.

U Rwanda rukomeje kwagura umubano n’ibihugu byo hirya no hino ku Isi, binyuze mu masezerano n’ubufatanye bugamije guteza imbere ubucuruzi, ishoramari, ikoranabuhanga, uburezi n’izindi nzego.

Kuri Nepal, aya masezerano atanga urufatiro rushya rwo kurushaho guteza imbere umubano n’u Rwanda no gushaka amahirwe mashya y’imikoranire mu nzego zitandukanye.

Ni intambwe nshya mu mubano w’ibihugu byombi, mu gihe bikomeje gushaka aho byafatanya mu bikorwa by’iterambere n’inyungu bihuriyeho.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga ,Amb. Olivier Nduhungirehe, yaganiriye na na mugenzi we wa Nepal, Shisir Khanal.

Photos:

[fluentform id="3"]