sangiza abandi

Rwanda FDA yafunze inganda 8 zenga inzoga itegeka no kuzikura ku isoko

sangiza abandi

Ibinyobwa bisembuye byakorwaga n’inganda umunani zirimo Ingufu Gin na NBG byategetswe guhita bikurwa ku isoko nyuma y’icyemezo cyafashwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibiribwa n’Imiti (Rwanda FDA) cyo gufunga izo nganda.

FDA yatangaje ko izo nganda zafunzwe kubera kutubahiriza ibisabwa n’amabwiriza agenga inganda zikora ibiribwa n’ibinyobwa.

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara kuri uyu wa 2 Kanama 2026, Rwanda FDA yavuze ko iki cyemezo cyafashwe nyuma y’ubugenzuzi bwakorewe abakora, abakwirakwiza n’abacuruza ibinyobwa bisembuye hagamijwe kureba niba bakurikiza ibisabwa n’amategeko n’amabwiriza abigenga.

Rwanda FDA yatangaje ko yafunze izo nganda ndetse inazambura impushya zo gukora, isaba ko ibicuruzwa byose byazo bihita bikurwa ku isoko. Yasabye kandi ababikora gutangira gahunda yo kubikusanya aho byagejejwe.

Abakwirakwiza n’abacuruzi bategetswe guhagarika ako kanya kubigurisha no kubisubiza ku babibahaye cyangwa ku nganda zabikoze.

Mu nganda zafatiwe iki cyemezo harimo Ingufu Gin Ltd, yakoraga ibinyobwa birimo Red Waragi, Rabiant Gin, Ngufu Gin, King’s Vodka, Royal Castle Gin, Medal Gin, G&S Rum, New House Potable Spirit, Club Potable Spirit na Hometown Potable Spirit.

Harimo kandi NBG Ltd, yakoraga United Flavored Gin, Bombastic Coconut Flavored Gin, Ingwe Flavored Gin, Amerikan Flavored Gin, Maguma Gin na Fimbo Blended Banana Brandy.

Izindi nganda zafunzwe ni SKY Drop Industries Ltd, Africana Buffalo Ltd, NOPA Company Ltd, Roots Investment Group Ltd, Rugali Agro-processing Company na Zhonglu Industrial Liability Company Ltd.

Rwanda FDA yasabye abaturage kudakomeza gukoresha ibicuruzwa by’izo nganda kugeza igihe hazatangarizwa andi mabwiriza. Yanaburiye abakora n’abacuruza ibinyobwa bisembuye ko kutubahiriza amabwiriza yatanzwe bishobora kubakururira ibihano biteganywa n’amategeko.

Iki kigo cyavuze ko ibikorwa byo kugenzura ubuziranenge bw’ibinyobwa bikomeje hirya no hino mu gihugu, kandi ko hashobora gutangazwa urundi rutonde rw’ibindi bigo bizafatirwa ingamba mu gihe byasanga bitubahiriza ibisabwa.

Rwanda FDA ivuga ko izi ngamba zigamije kurushaho kurengera ubuzima bw’abaturage no kwizeza Abanyarwanda ko ibicuruzwa bibageraho byujuje ubuziranenge.

Iri tangazo rije rikurikira irindi Rwanda FDA yari imaze gutangaza rihagarika impushya zose zo gutumiza mu mahanga ethanol (neutral spirit), ndetse rikanahagarika kwakira no gusuzuma ubusabe bushya bwo kuyitumiza.

Photos:

[fluentform id="3"]