Perezida Paul Kagame yagiranye ibiganiro n’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Amb. Stephen Patrick Mbundi ku bufatanye bw’u Rwanda n’uyu Muryango.
Mu itangazo ryashyizwe hanze kuri uyu wa 17 Kamena 2026, Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, byatangaje ko ibiganiro Perezida Kagame yagiranye na Amb. Mbundi “Byibanze ku bushaka u Rwanda rukomeje kugaragaza mu gufatanya n’Akarere”
Amb. Mbundi ari mu Rwanda aho yanatangije ibikorwa byo kumva ibitekerezo by’Abanyarwanda ku ngingo zizagenderwaho mu gushiraho Itegeko Nshinga rigena ukwihuza kw’ibihugu bigize Umuryango wa EAC.
Ubwo hatangizwaga ibi bikorwa Amb. Mbundi, yagaragaje ko iterambere ry’aka Karere rikwiye kugenwa n’abaturage b’ibihugu bigize uyu Muryango wa EAC.
Yagize ati “ Amasezerano ya Afurika y’Ibirasirazuba yubakiye ku ihame ry’uko abaturage ari bo shingiro ry’iterambere n’imikorere by’Umuryango, rero ni muri urwo rwego abaturage b’ibihugu byose bagomba kugishwa inama no kugira uruhare mu gihe hafatwa ibyemezo bikomeye birebana n’ahazaza h’akarere. Ibitekerezo byabo ni ingenzi kugira ngo habeho ubufatanye bwa politiki bwumvikanweho, bwizewe kandi bujyanye n’ibyifuzo by’abaturage ba EAC.”
Umushinga wo gushyiraho itegeko riganisha ku rugendo rwo kwihuza kw’ibihugu bya EAC watangiye mu 2018, nyuma y’uko byemejwe mu nama ya 18 y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma b’ibihugu bigize uyu Muryango yabaye mu 2017.
Amb Mbundi ni Umunyamabanga Mukuru w EAC kuva ku wa 7 Werurwe 2026 aho yagiyeho asimbuye Umunya-Kenya Veronica Nduva. Veronica Nduva yagiye muri uyu mwanya kuva mu 2024. U Rwanda rumaze imyaka 19 muri EAC.









