Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr. Yvan Butera, yagaragaje ko Afurika ikwiye kongera imbaraga mu gushora imari mu rwego rw’ubuzima hagamijwe kwishakamo ibisubizo byugarije uyu mugabane aho gutegereza ubufasha buturutse ahandi.
Dr. Butera yashimangiye ko Afurika ikwiye kongera imbaraga mu guteza imbere ubwisungane mu kwivuza no kwikorera imiti n’inkingo.
Ibi yabigarutseho ku wa 21 Nyakanga 2026 i Accra muri Ghana, aho yari yitabiriye Inama idasanzwe y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe AU yiga ku buzima yitabiriwe n’Abaminisitiri b’Ubuzima bo muri Afurika n’abandi bayobozi.
Muri iyi nama, Minisitiri Butera yagaragarije abayitabiriye ubunararibonye bw’u Rwanda mu guteza imbere urwego rw’ubuzima, by’umwihariko gahunda y’ubwisungane mu kwivuza ku baturage, ndetse n’ayandi mavugurura akomeje gukorwa hagamijwe gutuma abaturage bose babona serivisi z’ubuzima nziza kandi zidahenze.
Yashimangiye ko kugira ngo Afurika ibashe guhangana n’ibibazo by’ubuzima, hakenewe kongera ubushobozi bwo kwikorera imiti n’inkingo, guhuza no kunoza imikorere y’inzego zigenzura imiti n’ibikoresho by’ubuvuzi, ndetse no korohereza abaturage kubona imiti, inkingo n’ibikoresho bifasha mu gusuzuma indwara.
Minisitiri Butera yavuze kandi ko ishoramari mu buzima ridakwiye gufatwa nk’ikiguzi gusa, ahubwo ko ari amahirwe yo guteza imbere ubukungu bwa Afurika, kuko abaturage bafite ubuzima bwiza bagira uruhare runini mu iterambere ry’ibihugu.
Iyi nama idasanzwe y’Abaminisitiri b’Ubuzima ba Afurika ibaye mu gihe ibihugu byo bigize uyu mugabane bikomeje gushaka uburyo bwo kubaka gahunda z’ubuzima zirambye, kugabanya icyuho mu kubona serivisi z’ubuvuzi no kwigira ku bibazo byagaragaye mu gihe cy’icyorezo cya COVID-19, by’umwihariko ku bijyanye no kubona imiti n’inkingo.
Urwego rw’Ubuzima mu Rwanda rugeze ku ntambwe ishimishije binyuze mu gushyira mu bikorwa Gahunda ya Gatanu y’Igenamigambi ry’Urwego rw’Ubuzima (HSSP) aho igamije kugeza ubuvuzi kuri bose bitarenze mu 2030.
Leta y’u Rwanda ikomeje gushyira imbaraga n’ishoramari rikomeye mu kuvugurura uru rwego kugira ngo serivisi z’ubuvuzi zirushaho kuba nziza no kwegerezwa abaturage.
Rwashyizeho kandi gahunda ya 4×4 igamije gukuba kane umubare w’abaganga, abaforomo n’ababyaza bafite ubumenyi buhanitse mu gihe cy’imyaka ine.









