Perezida wa Santarafurika, Faustin Archange Touadéra, yambitse imidari y’ishimwe Abasirikare b’u Rwanda bagize RWANBATT-15 bari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro muri Repubulika ya Santarafurika.
Aba basirikare bamaze umwaka mu butumwa bw’amahoro bambitswe Umudari w’Ishimwe ku wa 21 Nyakanga 2026 mu muhango wabereye mu ngoro y’umukuru w’igihugu i Bangui
Uyu mudari watanzwe mu rwego rwo gushimira Ingabo z’u Rwanda, ubwitange n’ubunyamwuga byabaranze mu bikorwa byo kubungabunga amahoro muri Santarafurika, aho bagize uruhare mu kurinda abasivili no kubungabunga amahoro, umutekano n’ituze.
Umuyobozi wa Batayo ya 15, Lt Col Paul Gasasira, yashimiye Perezida Touadéra ku nkunga yakomeje guha Batayo ayoboye mu gusohoza inshingano zayo. Yanashimye ubunyamwuga, imyitwarire myiza ndetse n’ubwitange byaranze abasirikare ba RWANBATT15 mu gihe cyose bamaze mu butumwa.
Uyu muhango witabiriwe n’abayobozi bakuru ba Guverinoma ya Repubulika ya Santarafurika, Ambasaderi w’u Rwanda muri Santarafurika, Amb Olivier Kayumba, abayobozi bakuru mu nzego z’igisirikare, ndetse n’Abanyarwanda batuye muri Santarafurika.
U Rwanda ni cyo gihugu gifite umubare munini w’ingabo mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kugarura amahoro muri Santarafurika.













