sangiza abandi

Abandi banyarwanda 108 batahutse bava muri RDC

sangiza abandi

Kuri uyu wa Gatatu, Abanyarwanda 108 bari barahungiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) batahutse mu gihugu cyabo banyuze ku mupaka wa Rusizi ya Mbere.

Bakimara kwambuka umupaka, bakiriwe n’umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Sindayiheba Phanuel, wabifurije ikaze anabashimira ku cyemezo bafashe cyo kugaruka mu gihugu cyabo.

Mu batahutse harimo abagabo 11, abagore 27 ndetse n’abana 70. Biteganyijwe ko bahabwa ubufasha bw’ibanze ndetse bagakurikiranwa muri gahunda zo kubafasha kongera kwisanga mu buzima busanzwe.

Iri tahuka rikomeje kugaragara mu gihe imirwano imaze igihe ibera mu burasirazuba bwa RDC, aho umutwe wa M23 urwanya ingabo za Leta n’indi mitwe yitwaje intwaro. Iyo mirwano yatumye bamwe mu Banyarwanda bari barafashwe bugwate n’umutwe wa FDLR babona uburyo bwo kuva muri ibyo bice bagataha mu Rwanda.

U Rwanda rukomeje kwakira abaturage barwo batahuka, rukabaha ubufasha bukenewe kugira ngo bongere kubaho neza no gusubira mu buzima bw’imibereho isanzwe,ibigaragaza ubushake bwo gukomeza gufasha abanyarwanda bose bahisemo gutaha, no kubaha amahirwe yo kongera kubaka ubuzima mu gihugu cyabo.

Umuyobozi w’akarere ka Rusizi ni we wabahaye ikaze bakimara kwambuka umupaka

Photos:

[fluentform id="3"]