Ikipe ya APR BBC yatsinze ku bw’amahirwe Patriots BBC amanota 68-67 mu mukino wa Shampiyona ya Basketball mu Rwanda.
Ni umukino wabereye muri Petit Stade, ku mugoroba wo ku Cyumweru, tariki ya 16 Werurwe 2025.
Ni umukino watangiye amakipe yombi atsindana ku buryo byari kugorana kwemeza uko uri burangire n’ikipe iri butsinde.
Agace ka mbere karangiye Patriots BBC ifite amanota 28 kuri 20 ya APR BBC.
Mu gace ka kabiri, Patriots BBC yakomeje kwitwara neza ishyiramo ikinyuranyo cy’amanota arindwi kuko igice cya mbere cyarangiye ifite amanota 45 kuri 38 ya APR BBC.
Mu gace ka gatatu APR BBC yagarukanye imbaraga igerageza koma runono Patriots BBC yari ifatiwe runini na Cole ndetse karangiye Patriots BBC iyoboye umukino ku manota 56 kuri 49 ya APR BBC.
Mu gace ka kane, abafana ba APR BBC bari batangiye kubona bisa n’ibyarangiye, batunguwe kuko iyi kipe yaje kwigaranzura Patriots BBC mu masegonda make ibifashijwemo na Adonis Filer watsinze amanota atatu, umukino urangira APR BBC itsinze amanota 68-67.
Imikino ya Shampiyona izakomeza ku wa Gatatu, tariki ya 21 Werurwe 2025, aho Tigers BBC izahura na Kepler BBC mu gihe REG BBC izacakirana na Patriots BBC.







