Umubiri w’umunyamakuru Jean Lambert Gatare wagejejwe mu Rwanda uvanywe mu Buhinde, aho yaguye ku wa Gatandatu tariki 22 Werurwe 2025, nyuma y’igihe ari kuhivuriza.
Umubiri wa Gatare wagejejwe mu Rwanda kuri uyu wa Mbere tariki 24 Werurwe 2025, wakirwa ku kibuga cy’indege cya Kigali, nabo mu muryango we, inshuti n’abakunzi be, mbere y’uko ujyanwa mu buruhukiro.
Uyu munyamakuru yari amaze igihe yivuriza mu Buhinde, ariko ubuzima bwe burushaho gukomererwa, kugezwa ubwo yitabye Imana.
Gatare yari azwi cyane mu itangazamakuru ry’u Rwanda, by’umwihariko mu bijyanye n’imikino no kwamamaza.
Yatangiye gukorera Radio Rwanda mu 1995, aza kwerekeza kuri Isango Star mu 2011, naho mu 2020 agirwa umuyobozi w’agateganyo w’ikinyamakuru Rushyashya.
Gahunda zo kumusezeraho bwa nyuma no kumuherekeza mu cyubahiro zizatangazwa n’Umuryango we mu minsi iri imbere.

