Ku wa 17 Gicurasi 2025, Abanyarwanda 642 bari barafashwe bugwate n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR (Forces Démocratiques de Libération du Rwanda) bageze mu Rwanda banyuze ku mupaka wa Grande Barrière, uhuza umujyi wa Goma muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’uwa Rubavu mu Rwanda.
Iyi gahunda yo kubagarura mu gihugu cyabo yashyizwe mu bikorwa ku bufatanye bwa Leta y’u Rwanda, Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi (UNHCR).
Aba Banyarwanda bari barahunze igihugu mu 1994 nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, bamwe muri bo bakaba barafashwe bugwate n’umutwe wa FDLR, umutwe w’inyeshyamba ugizwe ahanini n’abasirikare n’abahoze ari Interahamwe bagize uruhare muri Jenoside. FDLR imaze imyaka myinshi ikorera mu burasirazuba bwa Congo, aho ikomeje guteza umutekano muke no gukoresha abaturage nk’ingabo zayo ku gahato.
Aba baturage 642 bagejejwe ku mupaka wa Grande Barrière, Nyuma yo kwakirwa, bajyanywe mu kigo cy’agateganyo aho bahabwa ubufasha bw’ibanze n’inkunga yo kubafasha gusubira mu buzima busanzwe.
Iyi gahunda yo gusubiza aba Banyarwanda mu gihugu cyabo ibaye mu gihe umutwe wa M23, umaze gufata ibice byinshi by’uburasirazuba bwa Congo, harimo n’umujyi wa Goma. M23 yatangaje ko yafashe bamwe mu barwanyi ba FDLR, barimo n’abayobozi bakuru nka Brigadier General Jean Baptiste Gakwerere na Major Gilbert Ndayambaje, bakaba barashyikirijwe Ingabo z’u Rwanda (RDF) ku wa 1 Werurwe 2025.

