sangiza abandi

Banki y’Isi yahaye u Rwanda inkunga ya miliyari 355 Frw azafasha mu guteza imbere ishoramari ry’abikorera rirengera ibidukikije

sangiza abandi

U Rwanda rwahawe inkunga ya miliyoni 255 z’amadolari (arenga miliyari 355 Frw), yatanzwe na Banki y’Isi, agamije guteza imbere ishoramari ry’abikorera ariko rirengera ibidukikije. 

Uwo mushinga witwa Green Finance, Investment and Trade Project (GreenFit), ugamije gufasha abikorera mu guteza imbere ubukungu bw’u Rwanda, ariko mu buryo burengera ibidukikije.

Iyi nkunga izifashishwa mu gukomeza gushyira mu bikorwa ingamba u Rwanda rwihaye zo guteza imbere ubukungu ariko bagabanya n’imyuka yangiza ikirere, dore ko rufite intego yo kugabanya iyi myuka yangiza ikirere ku kigero cya 38% mu 2030.

GreenFit izafasha mu gushyiraho uburyo bw’imishinga irengera ibidukikije, harimo no guteza imbere isoko rya “carbon market”, aho ibihugu byateye imbere byohereza imari mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere, kugira ngo bihangane n’imihindagurikire y’ikirere, mu gihe bigabanya imyuka yangiza ikirere.

Custom comment form