Dr. Agnes Kalibata, usanzwe ari Umuyobozi w’Umuryango Nyafurika uharanira guteza imbere ubuhinzi (AGRA), yahawe igihembo cy’umunyabigwi w’ibihe byose n’Umuryango wa AgriCouncil, ashimirwa uruhare yagize mu guhindura no guteza imbere ubuhinzi.
Ni igihembo yaherewe mu Iserukiramuco ngarukamwaka rya AgriIndaba (The African Agri Investment Indaba), ryabereye Cape Town, rihuriza hamwe abashoramari, abashakashatsi n’abayobozi bakora mu by’ubuhinzi.
Iki gihembo yagihawe nk’Umuyobozi w’ikirenga wagize uruhare mu guhindura no guteza imbere ubuhinzi muri Afurika, guteza imbere umutekano w’ibiribwa, gushyikira ibikorwa birambye no guteza imbere udushya mu buhinzi.
Dr. Kalibata, yashimiwe uruhare rwe mu guteza imbere politiki zatumye ubuhinzi buzamuka, hongerwa umusaruro w’ibiribwa, byafashije mu kuzamura imibereho myiza y’abaturage.
Ni umwe mu bagize uruhare mu guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere, ndetse yashyizeho politiki n’imishinga iteza imbere ubuhinzi mu Rwanda byatumye umusaruro w’ibiribwa wiyongera.
Dr Agnes Kalibata yabaye Minisitiri w’ubuhinzi w’icyitegererezo muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara, kuva mu 2008 kugeza muri 2014 ubwo yari Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi mu Rwanda.
Uyu muyobozi ufatwa nk’ikitegererezo mu buhinzi bw’Afurika afite Impamyabumenyi y’Ikirenga (PhD) mu bijyanye n’udusimba duto (Entomology) yakuye muri Kaminuza ya Massachusetts muri 2005.
Muri 2012 yegukanye igihembo cya Yara Prize gihabwa umuntu cyangwa ikigo kiri kuzana impinduka mu iterambere ry’ubuhinzi bwa Afurika.
Muri 2018 yahawe Impamyabumenyi y’Ikirenga y’icyubahiro na Kaminuza ya Liège yo mu Bubiligi ku bw’imiyoborere ye idasanzwe. Ndetse no muri 2019 yahawe igihembo cyo guteza imbere abaturage binyuze mu gukora ubuhinzi bugezweho n’Umuryango nyamerika wita ku bumenyi (National Academy for Sciences, NAS).