sangiza abandi

I Kigali hamuritswe inyubako ya Greenland Plaza izakorerwamo ubucuruzi n’amacumbi

sangiza abandi

Umuyobozi wa Homart Group, Xiau Ben Tiger, yamuritse umushinga w’inyubako yise Greenland Plaza, izaba igizwe n’inzu 168, zirimo iz’ubucuruzi n’izo guturamo.

Uyu mushoramari w’Umushinwa amaze imyaka 16 akorera mu Rwanda, ndetse avuga ko yishimira imiterere y’isoko ry’ishoramari rihari, n’uburyo bworoshye bwo gukora ubucuruzi.

Mu kiganiro yagiranye na RBA, Xiau Ben Tiger, yagaragaje ko u Rwanda ari igihugu gifite umutekano ndetse ari yo mpamvu we na bagenzi be bahisemo kuhashora imari.

Yagize ati “U Rwanda ni Igihugu cyiza, hari abantu bafite ubumuntu, ni abanyakuri. Hari umutekano, hari abantu benshi bahitamo u Rwanda, by’umwihariko benewacu b’Abashinwa bakorera ubucuruzi mu bihugu byo muri aka Karere nka Kenya, Tanzania, Uganda na DRC ariko bahitamo kwigumira inaha.”

Greenland Plaza izubakwa mu byiciro bibiri, aho icya mbere cyuzuye kigizwe n’inzu 84, mu gihe icya kabiri, kigeze ku musozo, kizaba kirimo izindi 84.

Iyi nyubako yitezweho kongera umusanzu mu iterambere mu rwego rw’ubucuruzi n’imiturire mu Rwanda.

Homart Group ni sosiyete isanzwe ihuriwemo n’ibigo by’ubucuruzi n’ishoramari mu Rwanda, aho by’umwihariko yibanda ku kubaka inyubako n’inganda.

Custom comment form