sangiza abandi

Icyangombwa cyo kohereza ibicuruzwa mu mahanga cyakuweho – Impinduka mw’itangwa rya serivisi z’ibirango by’ubuziranenge

sangiza abandi

Guverinoma y’u Rwanda yakoze amavugurura mu itangwa rya serivisi z’ibirango by’ubuziranenge arimo gukuraha amafaranga yishyurwa n’inganda nto n’iziciriritse, gukuraho icyangombwa cyo kohereza ibicuruzwa hanze y’Igihugu no kugabanya ikiguzi cya serivisi ku nganda nini ntikirenge ibihumbi ijana.

Guverimoma y’u Rwanda yatagaje ko aya mavugurura aratangira ku itariki ya 6 Mutarama 2025, mu rwego rwo guteza imbere imitagire ya serivisi mu bigo bitanga serivisi.

Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda ivuga ko ibirango by’ubuziranenge bitangwa n’Ikigo Gitsura Ubuziranenge (RSB), Ikigo Gishinzwe Kugenzura Ibiribwa n’Imiti (RFDA), n’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubugenzuzi (RICA) bizajya bimara imyaka itanu, bikaba byakongererwa igihe ibikorwa by’ubucuruzi byujuje ibisabwa. 

Iyi Minisiteri ivuga ko serivisi zikubiye muri iyi gahunda hatarimo impushya n’ibyangombwa byo kwinjiza imiti, inkingo n’ibindi bikoresho bijyanye n’ubuvuzi.

Mu bindi byemezo byafashwe, icyangombwa cyo kohereza ibicuruzwa hanze cyavanweho igihe kidasabwe n’igihugu ibicuruzwa bigiye koherezwamo.

Kugabanya amafaranga yishyurwaga n’amasosiyete mato n’aciriritse mu rwego rwo kubona serivisi z’ubuziranenge, mu gihe igiciro cya serivisi ku masosiyete manini kidakwiye kurenga amafaranga 100,000 FRW.

Ayo mavugurura ashimangira gahunda ya Guverinoma y’u Rwanda yo guteza imbere ubucuruzi no gufasha inganda zaba iziciriritse ndetse n’inini, kubona serivisi z’ubuziranenge ku giciro cyiza, hagamijwe kuzamura urwego rw’ubukungu n’ubucuruzi bw’imbere mu gihugu ndetse no mu Mahanga.

Custom comment form