sangiza abandi

Kabila yasuye ikigo cya gisirikare cya Rumangabo cyitorezamo umutwe wa M23

sangiza abandi

Joseph Kabila wahoze ayobora Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo umaze iminsi mu mujyi wa Goma, mu Burasirazuba bw’iki gihugu, yasuye ikigo cya gisirikare cya Rumangabo kiri muri teritwari ya Rutshuru, hafi ya Pariki ya Virunga.

Iki kigo kigenzurwa n’umutwe wa AFC/M23, ihuriro rirwanya ubutegetsi bwa RDC, rikaba ari na ho hitorezwa abashaka kwinjira mu ngabo zaryo, barimo abasivili n’abahoze mu ngabo za Leta.

Nk’uko byatangajwe na AFC/M23, Kabila yageze i Goma mu rukerera rwo ku wa. 26 Gicurasi 2025 . Urubuga Reconstruire RDC, yashinze, rwatangaje ko ku munsi wa mbere w’urugendo rwe yahuye n’abafatanyabikorwa be ba hafi bamuherekeje.

Ikinyamakuru 7 Sur 7 cyatangaje ko umwe mu bakorana bya hafi na Kabila yasobanuye ko urugendo rwe muri Rumangabo rwari rugamije kureba imibereho y’abahakorera n’abahigishwa imyitozo ya gisirikare.

Nta mafoto cyangwa amashusho ye arashyirwa hanze kuva yagera mu Burasirazuba bwa RDC, ibintu bikomeje gutera amatsiko menshi. Gusa urubuga Reconstruire RDC rwatangaje ko ibikorwa byose bijyanye n’urugendo rwe bizatangazwa ku wa 27 Gicurasi.

Uru ruzinduko ruri mu murongo w’amahame 12 Kabila yatangaje ku itariki ya 23 Gicurasi, arimo: guhagarika ubutegetsi bw’igitugu, kwimakaza ubwiyunge bw’Abanye-Congo, guhagarika intambara, no gusenya imitwe yose yitwaje intwaro ikorera mu gihugu.

Ibi byose byerekana ko Kabila ashobora kuba ari mu nzira yo kongera kugira uruhare rukomeye muri politiki ya RDC, mu gihe igihugu gikomeje guhura n’ibibazo by’umutekano n’amacakubiri.

Custom comment form

Amakuru Aheruka