Mu rwego rwo guteza imbere ireme ry’uburezi mu mashuri makuru na Kaminuza mu Rwanda, abahanga mu by’ikoranabuhanga batangije porogaramu nshya ya mudasobwa ihuza amakuru y’umunyeshuri yiswe OSIS (Online Student Information System).
Iyi porogaramu ihuriza hamwe amakuru y’umunyeshuri kuva atangiye kwiga kugeza arangije amasomo ye, ikazamura imikorere y’amashuri no kunoza serivisi zihabwa abanyeshuri.
Ni nyuma y’uko bigaragaye ko mu bigo by’amashuri makuru na Kaminuza, abanyeshuri n’abarangije amasomo batinda guhabwa serivisi biterwa n’uko amakuru y’imyigire yabo atabikwa neza.
Kugira ngo iki kibazo gikemuke, umuhuzabikorwa wa OSIS, Rumanzi Gaju Alida, avuga ko iyi porogaramu nshya izafasha abanyeshuri kubona serivisi byihuse, kuko amakuru yabo azajya aba yabitswe mu buryo bw’ikoranabuhanga rigezweho.
Kuri ubu OSIS imaze kwemerwa n’inzego zitandukanye mu Rwanda zirimo National Cyber Security Authority, Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR), Capital Market Authority, n’izindi zikenera iri koranabuhanga, byerekana ko ari uburyo bwizewe kandi buzafasha kubika amakuru y’abanyeshuri.
Umunyamuryango w’Inama Nkuru y’Uburezi mu muryango w’Ibihugu by’Iburasirazuba (EAQAN), Kihumulo Grace Patrick, mu kiganiro na RBA yagaragaje ko imikoreshereze iboneye y’ikoranabuhanga izafasha ibigo by’amashuri makuru kugera ku burezi bufite ireme.
Umuyobozi w’Ikigo cyo muri Ghana cyitwa IT Consortium Group, Romeo Bugye, nawe yemeza ko OSIS izakuraho amakimbirane yajyaga agaragara hagati y’abanyeshuri n’abarimu, ashingiye ku makuru atari afitwe neza.
Ni mu gihe Dr. Raymond Ndikumana, umuyobozi wungirije wa Kaminuza y’u Rwanda, avuga ko iyi porogaramu itandukanye n’iyo bari basanganywe, kuko OSIS izajya ihuriza hamwe amakuru yose y’umunyeshuri, bigatuma serivisi zitangwa mu buryo bwihuse kandi bwizewe.
Mu Rwanda umubare w’abanyeshuri b’abanyamahanga wiganje mu mashuri makuru na kaminuza wiyongereye cyane mu myaka 7 ishize.
Imibare igaragaza ko bavuye kuri 1,397 muri 2016/17 bakagera kuri 9,109 muri 2023/24, ibi byerekana icyizere abanyamahanga bakomeje kugirira uburezi bw’u Rwanda.