Minisiteri y’Ibidukikije ku bufatanye n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kurengera Ibidukikije, REMA, baganiriye n’Abayobozi baturutse mu turere twose tw’igihugu n’Umujyi wa Kigali, ku ngamba zakifashishwa mu guhangana n’ihindagurika ry’ibihe, binyuze mu gutera inkunga imishinga irengera ibidukikije.
Ni inama yabaye ku wa 12 Werurwe 2025, yahuje abayobozi b’uturere twose tw’u Rwanda n’Umujyi wa Kigali, baganira ku ngamba zakifashishwa mu guhangana n’ingaruka z’ihindagurika ry’ibihe mu gihe cy’imyaka itanu iri imbere.
Inama yateguwe na Minisiteri y’Ibidukikije ifatanyije n’izindi nzego zitandukanye, itumirwamo Abayobozi bungirije bashinzwe iterambere ry’ubukungu mu turere twose, ndetse n’Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Intara n’Umujyi wa Kigali.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kurengera Ibidukikije (REMA) cyemeje ko kizatanga inkunga y’amafaranga igamije gushyigikira ibikorwa birengera ibidukikije, ku turere tuzatanga imishinga ifatika izafasha mu guhangana n’ihindagurika ry’ibihe.
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ibidukikije, Cyiza Béatrice, yasabye abayobozi b’uturere gutanga ibitekerezo bizafasha mu kugera ku ntego zo kurwanya ihindagurika ry’ibihe, kandi ko gahunda zateguwe zigomba kujyana n’imitekerereze iri ku rwego rw’Isi.
Ati “Reka dushyire umuturage ku isonga mu byo dukora byose by’umwihariko muri iyi Si ihinduka buri munsi aho ihindagurika ry’ibihe ridategereje ko dushyiraho ingamba. Reka tubyigishe abaturage bacu kandi tubafashe.”
Umuyobozi Mukuru wungirije wa REMA, Munyazikwiye Faustin yagarutse ku kamaro k’uruhare rw’abayobozi b’uturere mu ishyirwa mu bikorwa rya gahunda zo guhangana n’ihindagurika ry’ibihe, kuko ari bo begereye abaturage.
Ati “Nta mushinga mwiza ubura amafaranga. Nidutekereza ikibazo dushaka gukemura tukaba ari ho duhera amafaranga azaboneka ariko nidutekereza amafaranga mbere nta muntu uzayaguha. Ariko nuvuga uti ‘dore ikibazo twahuye na cyo ukakigaragaza neza ukagaragaza n’igisubizo mwabonye mumaze kubiganiraho uzabona amafaranga yo gukoresha’.”
Muri gahunda nshya ya NDC (Nationally Determined Contributions), u Rwanda rwafashe ingamba ebyiri arizo kurwanya ibiza imyuzure n’inkangu mu bice by’Uburengerazuba n’Amajyaruguru, ndetse no guhangana n’amapfa mu Burasirazuba n’Amajyepfo, ndetse na gahunda yo kuhira imyaka mu bice byibasirwa n’amapfa.
Mu myaka 10 iri imbere, u Rwanda ruzaba rumaze kugabanya 38% by’umwuka wangiza ikirere. Iyi gahunda izatwara miliyari 11 z’Amadorari ya Amerika harimo azakoreshwa mu guhangana n’ingaruka z’ihindagurika ry’ikirere, ndetse no gushyiraho ingamba zo gukumira iyangirika ry’ikirere.


