sangiza abandi

Minisitiri Murangwa yaganiriye n’umuyobozi uhagarariye Amerika muri banki ny’Afurika Itsura Amajyambere 

sangiza abandi

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Yusuf Murangwa, witabiriye inama Ngarukamwaka ya Banki Nyafurika Itsura Amajyambere (AfDB) iri kubera i Abidjan, muri Côte d’Ivoire, yaganiriye na Eric Meyer, umuyobozi w’agateganyo uhagarariye Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri AfDB.

Minisitiri Murangwa yitabiriye Inama Ngarukamwaka ya (AfDB) iri kubera i Abidjan, Côte d’Ivoire, kuva ku wa mbere, tariki ya 26 kugeza ku wa 30 Gicurasi 2025.

Iyi nama ifite insanganyamatsiko igira iti: “Gukoresha neza imari ya Afurika mu guteza imbere Afurika,”(Making Africa’s Capital Work Better for Africa’s Development), ikaba ihuriza hamwe abayobozi b’ibihugu, ba minisitiri b’imari, abayobozi b’amabanki, abashoramari n’abandi bafatanyabikorwa mu iterambere.

Nyuma y’umunsi wa mbere w’iyi nama Minisitiri Murangwa yaganiriye n’Umuyobozi w’agateganyo uhagarariye Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri AfDB, Eric Meyer, ku bufatanye hagati y’u Rwanda n’Amerika ndetse no gukoresha neza amahirwe atangwa na gahunda zishyigikiwe na AfDB.
 
U Rwanda rukomeje gukorana bya hafi na AfDB mu mishinga itandukanye y’iterambere, aho mu kwezi kwa Gicurasi 2025, Guverinoma y’u Rwanda yasinyanye amasezerano y’inguzanyo ya miliyoni 255.4 z’amadolari na AfDB, agenewe gahunda ebyiri: iy’amazi n’isuku n’isukura (miliyoni 171 z’amadolari) n’iy’iterambere ry’ubucuruzi n’ubumenyi (miliyoni 84 z’amadolari).  

Iyi mishinga igamije kongera amahirwe y’abaturage kubona amazi meza no guteza imbere ubucuruzi bushingiye ku bumenyi n’ubushobozi bw’abaturage.
 
Inama ngarukamwaka ya AfDB y’uyu mwaka izatorerwamo Perezida mushya w’iyi banki, usimbura Dr. Akinwumi Adesina, ukomoka muri Nigeria urangije manda ye ya kabiri.

Custom comment form

Amakuru Aheruka