sangiza abandi

Minisitiri Nduhungirehe yaganiriye n’Abadipolomate basuzuma umubano w’ibihugu bahagarariye n’u Rwanda muri 2024

sangiza abandi

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Olivier Nduhungirehe, yakiriye abadipolomate bahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda, mu nama yari igamije gushimira no gusuzuma ibikubiye mu mubano w’ibihugu byabo n’u Rwanda muri 2024.

Iki gikorwa cyabaye ku mugoroba wo ku wa mbere, tariki ya 9 Ukuboza 2024. Minisitiri Nduhungirehe yashimiye abafatanyabikorwa mpuzamahanga ku bufatanye bwiza bwaranze ibihugu byabo n’u Rwanda muri uyu mwaka wa 2024.

Yavuze ko ubushake bw’ibihugu byombi mu gukomeza imikoranire mu by’ubukungu, politiki, n’ubutwererane byafashije mu kugera ku ntego z’iterambere zishingiye ku mahame y’ubutwererane no kubahiriza uburenganzira bwa muntu.

Minisitiri Nduhungirehe yaganiriye n’abadipolomate ku byerekeye umutekano mu Karere, ashimagira ko u Rwanda ruzakomeza kugira uruhare mu kubungabunga umutekano w’Akarere, yizeza ko hazakomeza kubaho gukorana neza n’ibindi bihugu mu rwego rwo kubaka amahoro arambye.

Iyi nama yitabiriwe n’abadipolomate bahagarariye ibihugu by’Amahanga mu Rwanda, bifatanya mu bikorwa byo guteza imbere ubukungu, umutekano n’ubutwererane.

Custom comment form