sangiza abandi

Passy Kizito wahoze muri TNP agiye gusubira mu itangazamakuru

sangiza abandi

Umuhanzi Passy Kizito wahoze mu Itsinda rya TNP yatsindiye ikizamini kimwinjiza mu itangazamakuru nk’umunyamakuru wa Magic FM.

Passy Kizito yagaragaye ku rupapuro rw’abatsindiye imyanya y’akazi mu Rwego rw’Igihugu rw’Itangazamakuru, RBA, ndetse yatsinze iki kizamini ku mwanya wa kabiri n’amanota 79.

Mu bagera kuri 22 bakoze ikizamini hatsinzemo bane barimo Passy Kizito wa kabiri, inyuma ya Uwingabiye Annick wasoje ku mwanya wa mbere.

Umuhanzi Passy Kizito yize Itangazamakuru muri Kaminuza ndetse yigeze kuba mu itangazamakuru akorera Radi0/TV1, nyuma aza kwiyegurira ubuhanzi.

Passy Kizito yakoze indirimbo zitandukanye zamuzamuriye izina nk’umuhanzi wigenga nka ‘Goko’, ‘Basi sorry’ yakoranye na Chris Eazy n’izindi.

Custom comment form