sangiza abandi

Polisi y’u Rwanda yaserutse neza mu Irushanwa rya UAE SWAT Challenge 2025

sangiza abandi

Polisi y’Igihugu y’u Rwanda (RNP) yerekanye ubuhanga n’imbaraga mu irushanwa rihuza imitwe y’abapolisi bafite ubumenyi budasanzwe mu gukoresha intwaro na tekiniki mu gucunga umutekano (SWAT Challenge) riri kubera muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE).

Iri rushanwa riri kuba ku nshuro ya kane, ryatangiye ku itariki ya 1 Gashyantare 2025, aho riri kubera mu Kigo cy’imyitozo cya Al Ruwayyah Training City mu Mujyi wa Dubai.

Ryitabiriwe n’amakipe 103 aturuka mu bihugu birenga 70 ku Isi, ryateguwe hagamijwe kugaragaza ubuhanga mu bikorwa bya Polisi mu guhangana n’ibibazo by’umutekano no kurwanya ibyaha mu buryo bwa kinyamwuga.

Muri iri rushanwa Polisi y’u Rwanda, RNP yohereje amakipe abiri, aho kugeza ku munsi wa kabiri w’irushanwa, RNP SWAT Team 1 yari ku mwanya wa 8 ku rutonde rw’amakipe yose, ifite amanota 183, mu gihe RNP SWAT Team 2 yari ku mwanya wa 11 n’amanota 169.

Uru rutonde ruyobowe n’ikipe yo mu Bushinwa ifite amanota 200.

Mu minsi itanu iri imbere, amakipe azakomeza kwerekana ubushobozi bwayo mu myitozo itandukanye irimo kunyura mu nzira igoye, aho hasuzumwa imbaraga z’umubiri w’abapolisi, gukorera hamwe no kurira ibikuta.

Mu irushanwa rya 2024, RNP SWAT Team 1 yatsindiye umwanya wa mbere mu gikorwa cyo kunyura mu nzira z’inzitane ‘Obstacle Course’, naho RNP SWAT Team 2 ibona umwanya wa gatandatu.

Ibi ni byerekana ko u Rwanda ruhagaze neza ndetse rukomeje kuzamura ubushobozi bwa Polisi mu bikorwa nka SWAT.

Ni irushanwa ribaye rikurikira iryabereye mu Rwanda ryahuje ibihugu byo mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba, ryitabiriwe n’abayobozi ba polisi bo mu bihugu 14 bigize Umuryango EAPCCO.

Ni igikorwa cyishimiwe n’abagize EAPCCO basabye ko ayo marushanwa yajya abaho muri mwaka mu rwego rwo kongerera abapolisi ubumenyi.

Custom comment form

Amakuru Aheruka