sangiza abandi

RSSB yamuritse urubuga ‘Ishema’ rwihutisha kwishyura imisanzu y’abakozi

sangiza abandi

Urwego rw’Igihugu rw’Ubwiteganyirize (RSSB) rwatangije urubuga rushya rw’ikoranabuhanga rwitwa Ishema, rugamije korohereza abakoresha mu kwishyura imisanzu y’abakozi babo no gutanga inyemezabwishyu z’imisoro y’akazi (PAYE) mu buryo bwihuse kandi bwizewe.

Uru rubuga rushya rworoshya uburyo bwo gukora imenyekanisha (declaration) ry’ibikatwa k’umushahara w ‘umukozi: ubwishingizi bw’indwara (RAMA), ibikatwa k’umushahara w’umukozi Pansiyo (pension), ndetse Ikiruhuko cyo kubyara (Maternity leave).

Uru rubuga rwitezweho kugabanya igihe n’imbaraga byakoreshwaga mu gutanga imisanzu, aho byajyaga bifata hagati y’iminsi 3-5, ariko ubu bikazajya bifata iminota 5 gusa nyuma yo gushyiramo imyirondoro yose y’umukozi. Ibi bizafasha abakoresha kwirinda ingendo zijya ku biro bya RSSB cyangwa ahandi byakorerwaga, bityo bikazigama igihe n’amafaranga.

RSSB ivuga ko uru rubuga ruzafasha mu kongera umusaruro w’abakoresha no kunoza imitangire ya serivisi, kuko ruzajya rutanga ubutumwa buburira abakoresha igihe cyo gutanga imisanzu kigeze, bityo bikazafasha kwirinda ibihano byaterwaga no gutinda kwishyura.

Uru rubuga rwashyizweho mu rwego rwo gukomeza guteza imbere ikoranabuhanga mu mitangire ya serivisi za Leta, no korohereza abakoresha mu bikorwa byabo bya buri munsi.

Abakoresha bose barasabwa kwiyandikisha kuri uru rubuga no gutangira kurukoresha mu rwego rwo kunoza imitangire ya serivisi no kwihutisha ibikorwa byabo.

Kugeza ubu, abakoresha barenga 4000 bamaze kwiyandikisha no gukoresha uru rubuga, kandi RSSB irasaba abandi bose kwihutira kurukoresha kugira ngo bagire uruhare mu guteza imbere ikoranabuhanga no kunoza imitangire ya serivisi.

Uru rubuga ni intambwe ikomeye mu rugendo rwo guteza imbere ikoranabuhanga mu Rwanda, no korohereza abakoresha mu bikorwa byabo bya buri munsi.

Custom comment form

Amakuru Aheruka