Bwa mbere mu mateka ya ruhago y’u Rwanda, hatangiye igerageza ryo kwifashisha ikoranabuhanga ryifashishwa mu misifurire, rizwi nka VAR (Video Assistant Referee).

Iri gerageza ryabereye muri Stade Amahoro, kuri iki Cyumweru, tariki ya 26 Mutarama 2025.

Stade Amahoro yakira abantu ibihumbi 45 bicaye neza iri mu nziza mu Karere ndetse iri ku rwego rwatuma yakira n’imikino y’Igikombe cy’Isi.

Igerageza rya VAR muri Stade Amahoro ryakozwe ubwo hakinwaga umukino w’Irushanwa “Urubuto Community Youth Cup” wahuje Irerero rya FC Bayern Munich na Intare FTC mu cyiciro cy’abatarengeje imyaka 16.

Uyu mukino warangiye Académie ya Bayern Munich itsinze Intare FTC ibitego 4-1, wayobowe n’abasifuzi mpuzamahanga b’Abanyarwanda barimo abasifura hagati n’abo ku ruhande.

Aba basifuzi bakurikiranwe n’impuguke zo muri Maroc zabafashije mu mikoreshereze ya VAR.

Iri gerageza ryakozwe hifashishijwe ikoranabuhanga rigezweho na camera zisabwa kugira ngo hatangwe amashusho yo mu mfuruka zose afasha mu kureba neza ahabaye amakosa nk’igitego nk’igitego gishidikanywaho, penaliti igibwaho impaka no gutanga cyangwa guhindura ikarita yatanzwe mbere.

Abasifuzi bayoboye umukino bahawe ikoranabuhanga ryabafashije koroshya uburyo bwo guhanahana amakuru ku habaye ikosa cyangwa ku ho bikenewe ko hifashishwa VAR.

Icyumba cya VAR cyarimo abasifuzi batatu bayobowe na Mukansanga Salima uheruka guhagarika gusifura hagati mu kibuga.

Mu mukino wageragerejweho VAR, inshuro imwe gusa ni yo umusifuzi Nsabimana Célestin yahamagawe ndetse yasanze ikosa ryakozwe ari penaliti yahawe ikipe ya Académie ya Bayern Munich.

VAR imaze gutangira gukoresha mu bihugu bitandukanye aho hari aho bishimira ko yagabanyije amakosa yakorwaga bikaviramo amakipe amwe n’amwe kwibwa.

VAR yageragejwe bwa mbere mu 2016 muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yemezwa mu ntangiriro za 2018, ihita inakoreshwa mu Gikombe cy’Isi cyabereye mu Burusiya.