sangiza abandi

U Rwanda mw’igerageza ryo gukoresha Drones mu gutera imiti yica imibu

sangiza abandi

Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuzima (RBC), cyatangiye kugerageza uburyo bwo gutera imiti yica imibu itera Malaria hakoreshejwe utudege duto ‘Drones, hagamijwe kugira ngo uyu muti ugere ahantu hanini icyarimwe.

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe kurwanya Malaria muri RBC, Dr. Aimable Mbituyumuremyi, yagaragaje ko habayeho kwiyongera kw’indwara ya Malaria binyuze mw’ihindagurika ry’ikirere, no kudohoka kwa bamwe aho usanga batumva neza impamvu yo kurara mu Nzitiramibu.

Yakomeje agaragaza ko hagiye hafatwa ingamba zitandukanye mu kugabanya umubare w’abarwara Malaria, harimo gutanga imiti ivura Malaria yunganira iyari isanzwe ikoreshwa, ndetse avuga ko bari mw’igerageza ryo gutera imiti yica imibu itera Malaria hakoreshejwe za drones.

Dr. Aimable Mbituyumuremyi avuga ko atari ibintu byoroshye ndetse bisaba ingengo y’imari itubutse ariko biri mw’igeragezwa.

Ati “Byari mu rwego rw’igerageza mu kureba ko twunganiye ingamba zihari byatanga umusaruro. Drones zazanywe mu kureba uko takwica imibu ikiri amagi. I Rugende na Gatsata byatanze umusaruro ariko bisaba ingengo y’imari iri hejuru.”

RBC igaragaza ko imibare y’abarwayi ba Malaria yiyongera by’umwihariko mu turere twa Gasabo na Kicukiro mu mujyi wa Kigali, ndetse ko abahinzi b’umuceri barara mu mirimo, abakora ahubakwa amazu ndetse n’abazamu bari mu bibasirwa n’indwara ya Malaria cyane mu mujyi wa Kigali.

Dr. Mbituyimana akavuga ko uburyo bumwe bwizewe bwo kwirinda guhura n’imibu no kwirinda indwara ya Malaria ari ukurara mu nzitiramibu, ndetse yongera kwibutsa ko agakoresho gacomekwa katica imibu ahubwo kayirukana ikaba yajya ku bandi bantu.

Akomeza kandi avuga ko hakenewe uruhare rw’umuturage n’urwa RBC mu guhangana n’indwara ya Malaria, no guharanira ko imiti yo kwisiga yaboneka, ishobora kuba yakwifashishwa ahantu nko mu tubari.

Ati” Niba wicaye utumije icupa wanatumiza umuti [wo kwisiga urwanya Malaria], ukanywa gake ariko ukanirinda Malaria.”

Umujyanama w’Ubuzima mu Murenge wa Masaka, Hagenimana Anthère, avuga ko umubare wabarwara Malaria wiyongereye cyane ku buryo mu bihe byashize hari ubwo bakiraga abarwayi ba Malaria bari munsi ya batanu buri munsi, ariko ubu bakira abari hagati ya 15 na 30 ku munsi.

Custom comment form