Ikigo gishinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi, RAB cyagaragaje ko nubwo umusaruro w’mafi utaragera ku ntego bihaye, ariko habayeho izamuka rigaragaza mu mwaka wa 2024, ndetse uzakomeza kwiyongera no mu myaka iri imbere.
Ni ibyagarutsweho n’Umuyobozi Mukuru wungirije ushinzwe iterambere ry’ubworozi muri RAB, Dr. Uwituze Solange, mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, yatangaje ko intego y’umusaruro w’amafi wateganywaga mu 2024 ari toni 112.000, ariko zitagezweho.
Raporo ya Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) igaragaza ko umusaruro w’amafi mu 2024 wari wazamutse, ugeze kuri toni 48.133, uvuye kuri toni 46.495 wariho mu 2023. Uyu musaruro wari toni 36.047 mu 2021, toni 32.756 mu 2020, na toni 31.465 mu 2019.
Dr. Uwituze yagize ati “Toni 112.000 z’amafi ni zo zari zikenewe kugira ngo u Rwanda rugere ku rwego rw’ibiribwa by’amafi rusange muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara. Nubwo iyi ntego itagezweho, umusaruro wazamutse ku buryo bugaragara, hashingiwe ku bushobozi n’inkunga byatanzwe.”
Dr. Uwizeye avuga ko habayeho ibibazo by’ibiciro bihenze by’ibikoresho nk’ibiryo n’imbuto z’amafi, bigatuma ishoramari rititabira uyu mwuga, ndetse agaragaza ko habayeho n’ibibazo bijyanye n’imicungire n’amabwiriza y’ubworozi bw’amafi ariko byose bigomba gukemuka.
U Rwanda rufite intego yo kugera kuri toni 106.000 z’amafi mu 2035. Kubera iyo mpamvu, RAB yatanze impushya ku bigo bitandatu byorora imbuto za Tilapia, bemererwa kuzigeza ku borozi mu gihugu.
RAB kandi yashyizeho amahugurwa mu bice bitandukanye ajyanye n’ubworozi bw’amafi, ndetse no gutunganya ibiribwa byayo, ndetse bamwe mu bahuguwe ubu batanga ubumenyi ku bandi.
Mu rwego rwo gukomeza kongera umusaruro w’amafi, RAB yashyizeho Ikigo cy’Ubushakashatsi kuri ubu bworozi, giherereye mu Karere ka Nyamagabe, ndetse hashyizwe imbere ubworozi bw’amafi bwa cage farming, bwitezweho kongera umusaruro.