sangiza abandi

10 Mata 1994: Umunsi Abasenyeri Gatolika bunamira Habyarimana Juvénal

sangiza abandi

Tariki ya 10 Mata 1994, Leta y’abicanyi yakomeje umugambi wayo mubisha wo gutsemba Abatutsi hirya no hino ndetse mu bice bitandukanye Abatutsi bakomeje kwicwa.

Ubwicanyi bwakomeje gukorwa buhagarariwe n’Abafaransa bakomeje gufasha Guverinoma y’abicanyi yayoborwaga na Minisitiri w’Intebe, Jean Kambanda.

Kuri uyu munsi, Abasenyeri Gatolika banditse ko bababajwe n’urupfu rwa Habyarimana Juvénal [waguye mu mpanuka y’indege yarashwe n’Intagondwa z’Abahutu mu ijoro ryo ku wa 6 Mata 1994], ntibigera bamagana Jenoside yakorerwaga Abatutsi.

Mu itangazo ryanditswe tariki ya 10 Mata 1994 rishyirwaho umukono na Mgr Thaddée Nsengiyumva, Musenyeri wa Kabgayi akaba yarayoboraga Inama y’Abasenyeri icyo gihe, risohoka mu kinyamakuru cya Vatikani cyitwa “Osservatore Romano”, abasenyeri Gatolika b’u Rwanda “bababajwe n’urupfu rwa Habyarimana hamwe n’umubare w’abishwe nyuma.’’

Abasenyeri bavugaga ubwicanyi muri rusange, ntibigeze bavuga Abatutsi bicwaga, cyangwa ngo bavuge ababicaga. Bashimye cyane ingabo za Habyarimana “ngo zabungabungaga umutekano mu gihugu.”

Bishimiye ishyirwaho rya guverinoma nshya, bayisezeranya kuyishyigikira. Basabye Abanyarwanda kuyishyigikira, bakitabira ibyo babasaba byose.

Ibi byerekana ko abasenyeri bari bashyigikiye ubwicanyi bwakorwaga, kuko bari bashyigikiye ababukoraga, bashyigikiye ingabo zicaga, na guverinoma yarimburaga abaturage.

Tariki ya 10 Mata 1994, Abatutsi benshi ba Rushashi biciwe i Rwankuba kuri Paruwasi Gatolika, hafi y’ibiro by’Umurenge wa Rushashi, hahoze Superefegitura Rushashi ndetse n’Urukiko, i Shyombwe ndetse no mu gace k’ubucuruzi ka Kinyari (hiswe CND mu 1994).

Rushashi ni ahantu habereye inama zitegura kwica Abatutsi, harimo izabereye kwa Burugumesitiri w’iyahoze ari Komini Musasa witwaga Havugimana Aloys ndetse no ku biro by’iyo Komini, izaberaga kandi ku cyicaro cya Perefegitura ya Kigali Ngali ziyobowe na Perefe Karera François, ku biro bya Superefegitura ya Rushashi, ibiro bya Komini Rushashi kuri Segiteri ya Shyombwe, EAV Rushashi, no ku biro bya Segiteri Joma.

Perefe Karera yahamijwe icyaha cya Jenoside n’Urukiko mpanabyaha mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda, akatirwa igihano cy’igifungo cya burundu, agwa mu munyururu.

Mu Mujyi wa Kigali, Abatutsi benshi biciwe muri Kiliziya ya Gahanga nyuma yo kuhahungira tariki ya 8 Mata 1994 ubwo Jenoside yari yakajije umurego.

Iyi kiliziya yahungiyemo Abatutsi benshi bavuye impande zitandukanye mu nkengero za Gahanga. Yinjiyemo abantu bavanze harimo Abahutu n’Abatutsi kuko mbere hari bamwe mu Bahutu batari bazi neza abicwa abo ari bo.

Tariki ya 9 Mata 1994 ni bwo abayobozi ndetse n’Interahamwe batangiye kuvuga ngo Abahutu basohoke ariko Abatutsi bangirwa gusohoka. Byageze ku wa 10 Mata 1994 Abahutu bose bari bahungiye muri Kiliziya bari bamaze kuvamo hasigayemo Abatutsi gusa.

Uwo munsi ni bwo batangiye kwica Abatutsi ariko abari bahahungiye bagerageje kwirwanaho bigeze aho Interahamwe ziravuga ziti ‘turagiye rwose muraducitse ntabwo tuzagaruka’.

Uwitwa Konseye Buregeya ni we wasabye ko haza abasirikare ngo bice Abatutsi bakoresheje imbunda ndetse barahageze barasa muri kiliziya, benshi barahagwa. Nyuma hageze Interahamwe zikajya zireba abagihumeka zikabatemagura. Abatutsi bari bahungiye muri kiliziya hafi ya bose bahasize ubuzima n’uwabashije kuhava yari yarakomeretse cyane.

Aho iyo kiliziya yahoze hubatswe urwibutso rwa Jenoside rushyinguyemo imibiri isaga ibihumbi 7.

Tariki ya 10 Mata 1994, ubwicanyi bwakomeje mu tundi duce tw’u Rwanda nko kuri Paruwasi ya Nyarubuye, Rusumo, ahiciwe Abatutsi bari hagati y’ibihumbi 3 n’ibihumbi 4 mu bwicanyi bwayobowe na Sylvestre Gacumbitsi wayoboraga Komini ya Rusumo. Uwo munsi Interahamwe zishe Abatutsi i Karambi, muri Komini Cyimbogo (Cyangugu).

Kuri uwo munsi kandi habaye ubwicanyi bukomeye kuri Paruwasi ya Kiziguro buyoborwa na Jean-Baptiste Gatete, Burugumesitiri wa Murambi, ahishwe Abatutsi bari hagati ya 3500 na 3700.

Custom comment form

Amakuru Aheruka