Sosiyeti ya 1:55 yatangaje ko hari gutegurwa impinduka mu buryo bwari busanzwe bw’imikorere, ariko ikirajwe ishinga no guteza imbere impano z’abahanzi Nyarwanda.
Ni mu itangazo yasangije ku rubuga rwa X rivuga ko iyi sosiyeti ikomeje gushyira imbaraga mu bikorwa no kugera ku ntego yayo yo gushora imari mu muziki.
Muri iri tangazo, sosiyeti ya 1:55 ivugako izakomeza gukora ariko hari n’impinduka ziri gukorwamo imbere zishimangira imikorere n’icyerekezo byayo binoze.
Ati”1:55AM iracyakora neza kandi ikomeje gushyira imbaraga mu ntego yayo yo gushora imari no guteza imbere impano z’abahanzi Nyarwanda. Gusa, iri gutegura impinduka zikomeye z’imbere mu rwego rwo kongera imbaraga mu mikorere n’icyerekezo cyacu.”
Uretse ibi Kandi, 1:55 yatangaje ko izakomeza gukorana na Bruce Melodie nk’ikirango gikomeye cy’iyi sosiyeti, ndetse bagaragaza ko ariwe muhanzi winjije agatubutse mu myaka ishize, ndetse azakomeza kuba umuhanzi n’umufatanyabikorwa w’agaciro.
1:55 yaboneyeho kunyomoza ibihuha bimaze iminsi bisakuza ku mbuga nkorambaga, bivuga ko umuyobozi mukuru wa 1:55, Coach Gael, yaba agiye guhagarika gushora Imari mu muziki.
Iyi sosiyeti yavuze ko yitegura gukora impinduka haba mu bayobozi cyangwa n’abahanzi ndetse ko nta muntu wahatiwe kongera amasezerano y’imikoranire.
Ati” Ubwisanzure bw’abahanzi n’ubunyangamugayo bizakomeza kuza imbere. Nta na rimwe 1:55 izahatira cyangwa yingingire umuhanzi cyangwa producer uwo ari we wese kongera amasezerano. Umuhanzi wese utagishaka kuba muri iyi label ni uburenganzira bwe gusezera mu buryo bwumvikana.”
Basoje bavuga ko hari impinduka zikwiye kubaho zigendanye n’ubuyobozi n’imikorere bizatangazwa mu gihe kiri imbere.
